K'Avance ya Mobile Money Rwanda mu bizafasha abantu muri Tour du Rwanda 2026

Kwamamaza - 19/02/2026 11:15 AM
Share:
K'Avance ya Mobile Money Rwanda mu bizafasha abantu muri Tour du Rwanda 2026

Mobile Money Rwanda Ltd yatangaje ko yongeye kwifatanya n'Ishyirahamwe ry’umukino w'Amagare mu Rwanda (FERWACY) mu gutegura Tour du Rwanda izaba kuva tariki ya 22 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2026.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 18 Gashyantare 2026, Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Mobile Money Rwanda, Musugi Jean Paul, yavuze ko ari ku nshuro ya gatatu bitabiriye iri siganwa, bazanye udushya dutandukanye turimo serivisi nshya ya “K’avance”.

Yagize ati: “Tuje muri Tour du Rwanda ku nshuro ya gatatu, dufite udushya twinshi by’umwihariko ‘K’avance’, igamije gufasha abakiliya bacu kubona serivisi zinoze kandi zihuse.”

Yakomeje agaragaza ko intego ari ukongera umubare w’abakoresha serivisi za Mobile Money. Ati: “Turashaka ko abakoresha serivisi zo guhana amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga biyongera, kuko ubu dufite abarenga miliyoni 6,5.”

Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yashimye ubufatanye bwa MoMo Rwanda. Ati: “Aya ni amahirwe akomeye yo guteza imbere Tour du Rwanda no kuyizamura ku rwego mpuzamahanga.”

Serivisi ya “K’avance” ituma umukiliya ashobora kugurizwa kugera ku 200,000 Frw ku munsi, akishyura n’iyo yaba afite amafaranga make kuri konti ye ya Mobile Money.

Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson na Musugi Jean Paul batangaje ko poromosiyo ya k'Avance izafasha bazitabira Tour du Rwanda

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi mur Mobile Money Rwanda, Musugi Jean Paul, yagarutse kuri poromosiyo ya k'Avance

MoMo Rwanda na FERWACY bagiranye ikiganiro n'Itangazamakuru kigaruka kuri Tour du Rwanda na k'Avance


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...