Amashusho yakwirakwiye ku
mbuga nkoranyambaga agaragaza Perry w’imyaka 40 ari kuririmba indirimbo ye “Hot N Cold”, ari kumwe n’itsinda
rimucurangira, ubwo umusore yihutiraga kuzamuka ku rubyiniro, agashyira ukuboko
ku rutugu rw’uyu muhanzikazi.
Perry yahise yegera ku
ruhande yihuta, yirinda uyu mufana wari utangiye gusimbuka mu buryo
butunguranye, arangije atangira kubyina imbyino isanzwe izwi cyane mu rubyiruko,
itamenyerewe mu bitaramo nk’ibyo.
Abashinzwe umutekano
bahise bamubona, bagerageza kumufata ariko birabagora, kuko uwo musore
yakomezaga kubigobotora. Nubwo Perry yari agikomeje kuririmba, yagaragaje ubwoba ndetse avuga ijambo ryatumye benshi baseka nubwo ibintu bitari bisanzwe. Ati: “Ntihazongera kubaho ikindi gitaramo
nk’iki. Nimususuruke, Sydney!”
Yakomeje kuririmba
indirimbo ye yamenyekanye mu 2008, mu gihe abashinzwe umutekano babiri bari
bamaze kujyana wa mufana ku ruhande. Haje no kwiyongeraho abandi
babiri bafatanyije n’abo mbere, bamukura burundu ku rubyiniro.
Si ubwa mbere Perry
ahuye n’ibintu bitunguranye mu bitaramo bye. Ku wa 17 Gicurasi 2025, mu gitaramo i Las Vegas, Perry yagarutse ku kibazo
cy’umufana wari umaze igihe yandikira umugabo we bitegura kurushinga, umukinnyi
wa filime Orlando Bloom.
Mu mvugo yuje urwenya,
yabwiye uwo mufana ati:
“Ufite akamwenyu keza. Ndabizi impamvu
uri hano. Ariko niba ukomeje kwandikira umugabo wanjye... Oya se ni wowe Kyle?
Ndabizi, umaze amezi menshi ubikora kuva aho natangiriye ibi bitaramo bya
[Play].”
Muri icyo gitaramo kandi,
Perry yahuye n’ikindi kibazo cy’imyambaro ubwo yaririmbaga indirimbo ye “Part of Me” yasohotse mu 2012.
Yahise ahindura
imigendere n’imbyino, agaragaza ko ari kubyina yitonze nkana, mu rwego rwo
kwirinda ikibazo gikomeye cyari hafi kumubaho.
Nubwo Perry yahuraga
n’ibitunguranye, ntiyigeze ava ku izima. Yakomeje igitaramo cye nta nkomyi,
ashimirwa cyane n’abafana be bari baje kumushyigikira i Sydney.
Urugendo rwe rw’ibitaramo “Lifetimes Tour” rurakomeje, aho igitaramo gikurikira giteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kamena 2025, muri Qudos Bank Arena, mu mujyi wa Sydney.
Ari mu rugendo rw'ibitaramo yise 'Lifetimes Tour'