‎Katy Perry na Justin Trudeau bakongeje ibihuha byo kwitegura umwana ‎

Imyidagaduro - 09/06/2026 5:05 PM
Share:

Umwanditsi:

‎Katy Perry na Justin Trudeau bakongeje ibihuha byo kwitegura umwana ‎

‎Umuhanzikazi Katy Perry n'uwahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Canada, Justin Trudeau, bakomeje kuvugisha benshi nyuma y'uko bagaragaye bagaragarizanya urukundo mu buryo bwatumye bamwe batangira gukeka ko hari umwana baba bitegura kwakira.

‎Ibi byabereye mu birori byo kumurika filime nshya ya Katy Perry yise "Katy Perry: The Lifetimes Tour "  byabereye muri Tribeca Festival, aho aba bombi bagaragaye ku itapi itukura bari kumwe.

‎Ku mbuga nkoranyambaga nibwo hasakaye ifoto ya Justin Trudeau ashyira ikiganza ku nda ya Katy Perry mu gihe bari bahoberanye. Gusa nyuma y'ako kanya, Perry yahise afata icyo kiganza mu buryo bworoheje agikura aho cyari kiri, ibintu byahise bitera urujijo abakunzi babo.

‎Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahise batangira kwibaza niba uyu muhanzikazi yaba atwite. Nubwo ibyo bihuha byakomeje gukwirakwira, amakuru yatangajwe n'abantu ba hafi y'aba bombi yavuze ko Katy Perry atwite.

Abo bantu bavuga ko aba bombi bari mu bihe byiza by'urukundo kandi bishimira kubana, ariko ko nta gahunda yihuse bafite yo kubyara cyangwa gushyingiranwa.

‎Umwe mu bantu ba hafi yabo yagize ati: "Katy ntabwo atwite. We na Justin bari mu gihe cyiza cyane cy'urukundo kandi bishimira ubuzima bwabo ndetse n'abana basanzwe bafite mu mibanire yabo yabanje."

‎Katy Perry kuri ubu ufite umukobwa witwa Daisy Dove yabyaranye n'umukinnyi wa filime Orlando Bloom, mu gihe Justin Trudeau afite abana batatu yabyaranye n'uwahoze ari umugore we Sophie Grégoire Trudeau.

‎Urukundo rw'aba bombi ndetse rwatangiye kuvugwa cyane mu mwaka ushize nyuma yo kugaragara basangira ifunguro rya nimugoroba i Montreal muri Canada. Nyuma yaho bakomeje kugaragara Kandi bari kumwe inshuro nyinshi, ibintu byaje gutuma ababakurikira bemeza ko bari mu rukundo.

‎Katy Perry na Justin Trudeau bakongeje ibihuha byo kwitegura umwana ‎


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...