Mu
mwanzuro wasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2026, abacamanza b’uru rukiko bavuze ko
umunyamideli Katie Perry atigeze abangamira izina cyangwa izina ry’ubucuruzi
rya Katy Perry, ndetse ko nta rujijo rwatewe ku baguzi ku bijyanye n’imyambaro
igurishwa n’impande zombi.
Katie
Perry, waje guhindura izina rye akitwa Katie Taylor mu 2015, yatangije ikirango
cy’imyambaro cyitiriwe izina rye mu 2007.
Nyuma
yaje kujyana mu nkiko Katy Perry amushinja kwica uburenganzira bw’ikirango cye
(trademark) ubwo yagurishaga imyenda yanditseho izina rye mu gitaramo yakoreye
muri Australia mu 2014.
Mu
2023 urukiko rwari rwavuze ko Katie Perry yatsinze, ruvuga ko kugurisha imyenda
irimo amakoti, T-shirts n’ama-pantalo mu bitaramo bya Katy Perry byari byarenze
ku mategeko arengera ibirango by’ubucuruzi.
Icyakora,
mu 2024 urukiko rw’ubujurire rwaje gutesha agaciro uwo mwanzuro, ruvuga ko Katy
Perry yari amaze imyaka itanu akoresha izina rye nk’ikirango mbere y’uko Katie
Perry atangira ubucuruzi bwe.
Nyuma
yo kujurira ku rwego rwo hejuru, Urukiko rw’Ikirenga rwa Australia rwasanze
izina rya Katy Perry rizwi cyane muri icyo gihugu ku buryo nta muntu usanzwe
wabona imyenda ya Katie Perry ngo ayitiranye n’ikorwa ry’uwo muhanzikazi.
Abacamanza
bagize bati “Nta muntu usanzwe muri Australia wakwibwira ko imyenda yanditseho
Katie Perry ifitanye isano n’umuhanzikazi Katy Perry.”
Nyuma
yo gutsinda uru rubanza, Katie Taylor yavuze ko uru rugendo rwari rurerure
kandi rutoroshye.
Ati: “Ni urugendo rurerure kandi rukomeye cyane twanyuzemo. Ariko uyu munsi byemeje
ibyo nahoraga nemera, ko amategeko arengera ibirango by’ubucuruzi agomba
kurengera ibigo byose, binini n’ibito.”
Ku
ruhande rwa Katy Perry, abamuhagarariye bavuze ko uyu muhanzikazi atigeze ajya
mu rukiko agamije guhagarika ubucuruzi bwa Katie Taylor cyangwa kumubuza
gukoresha izina rya Katie Perry ku myambaro ye.
Icyakora,
bavuze ko hari ibindi bibazo byagaragajwe muri uru rubanza byasubijwe mu Rukiko
rw’Ikirenga rwa Leta (Federal Court) kugira ngo bisuzumwe neza.
Uyu
mwanzuro ushyira akadomo ku rubanza rw’imyaka myinshi rwajyaga rugaragazwa
nk’intambara hagati y’umucuruzi muto n’icyamamare gikomeye ku Isi, aho Katie
Taylor yigeze kuvuga ko ari nk’“intambara ya David na Goliyati”.
Ati:
“Uru rubanza ntirwari rwerekeye izina gusa. Rwari rugamije kurengera ubucuruzi
buto muri Australia no kwerekana ko buri wese afite agaciro.”
Mu
myaka ishize, Katy Perry yakomeje kugarukwaho mu bitangazamakuru mpuzamahanga
ku mpamvu zitandukanye, zirimo ibikorwa bye bya muzika ndetse n’ubuzima bwe
bwite.

Umunyamideli
wo muri Australia, Katie Perry, yatsinze ubujurire mu Rukiko rw’Ikirenga mu
rubanza rwari rumaze imyaka rumuhuza n’umuhanzikazi Katy Perry [Ugaragara ku ifoto] bapfa ikoreshwa
ry’izina mu bucuruzi bw’imyambaro
