Kate Bashabe yagaragaje ibyishimo mu kwizihiza isabukuru ye y’amavuko

Imyidagaduro - 09/09/2026 8:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Kate Bashabe yagaragaje ibyishimo mu kwizihiza isabukuru ye y’amavuko

Bashabe Catherine, wamamaye nka Kate Bashabe, ni umwe mu bashabitsi bazwi cyane mu bijyanye no guhanga imideli, gutaka inzu n’indi mirimo ijyanye na byo, ndetse no gucuruza ibikoresho by’abanyeshuri.

Kate Bashabe yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 36, ayizihiza mu buryo budasanzwe ndetse agaragaza ibyishimo yari afite kuri uyu munsi we wihariye.

Kate ni umwe mu bakobwa bafite uburanga n’ikimero, akaba afite igikundiro gikomeye cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Kate yagaragaye yishimye, abanza kuzimya buje, nyuma aza gutangira kurya burger. Mu butumwa bwaherekeje ayo mashusho, yagize ati: Ni utuntu duto duto tunshimisha… nk’ukurya burger ku munsi w’isabukuru yanjye. Isabukuru nziza kuri njye ndetse no kuri mwe mwese mwavutse muri Virgo.

Urakoze, Mana, kuba warangiriye neza muri iyi myaka yose. Ndashimira cyane kuba nkiriho, ku bw’imigisha yose, amasomo yose nize, ndetse n’ibintu byose byangize uwo ndi we kugeza kuri uyu munsi.

Kate Bashabe yamenyekanye bwa mbere ubwo yabaga Nyampinga wa MTN mu 2010, nyuma aza kuba Miss Nyarugenge mu 2012.

Usibye ibikorwa bye mu bijyanye n’imideli n’ubucuruzi, Kate Bashabe azwi no mu bikorwa by’urukundo bya Kabashcares.

Kate Bashabe ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, yagaragaje ko yifuriza n’abandi bavuka mu kimenyetso cy’inyenyeri cya Virgo, aho yakoresheje amagambo agira ati: “Isabukuru nziza kuri njye ndetse no kuri mwe mwese mwavutse muri Virgo.”

Virgo ni kimwe mu bimenyetso 12 bigize Zodiac, kigizwe n’abantu bavuka hagati ya tariki ya 23 Kanama na 22 Nzeri. Abantu bavuka muri iki gihe bakunze kurangwa n’umwete, kugira gahunda, ubushishozi no kwita ku tuntu duto, nk’uko bikunze gusobanurwa mu bijyanye na Zodiac.

Kate Bashabe yagaragaje ibyishimo mu kwizihiza isabukuru ye y’amavuko


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...