Aganira n’umunyamakuru wa Global Publishers, Ndikumana Katauti yatangaje ko ubuzima bwe butameze neza na gato muri iki gihe. Ubu burwayi nibwo bwatumye uyu mugabo atongera kugaragara mu myitozo y’iyi kipe ye.
Ndikumana Katauti yagize ati: “Kuri ubu nakomeje kumererwa nabi, sinzongera gukinira ikipe yanjye kugeza igihe ubuzima bwanjye buzamera neza.”
Katauti ntiyatangarije uyu munyamakuru indwara yamurembeje gusa mu mpera z’umwaka ushize uyu mugabo yatangaje ko abaganga ba gakondo bamuvanye igipfwera mu myanya ye y’ibanga. Ubu burozi yari amaranye igihe kitari gito bwamubuzaga gutera akabariro neza no kokera mu bugaboo.
Iki kinyamakuru nticyatangaje igihugu uyu mugabo abarizwamo kuri ubu. Nticyanatangaje niba Katauti abana n’umugore we Irene Uwoya dore ko hari hashize igihe kinini batavuga rumwe.
Munyengabe Murungi Sabin.
