Karongi: Jimmy Claude yifashishije Hip Hop atanga ubutumwa ku bapasiteri b’abatekamitwe

Iyobokamana - 18/08/2016 3:41 PM
Share:
Karongi: Jimmy Claude yifashishije Hip Hop atanga ubutumwa ku bapasiteri b’abatekamitwe

Umuhanzi akaba na Producer Jimmy Claude muri iyi minsi ukorera mu karere ka Karongi, yumvikanye aririmba mu njyana atamenyerewemo ya Hip Hop, atanga ubutumwa ku bapasiteri b’abatekamitwe bashyira imbere inyungu zabo bwite aho kwita no kureberera umukumbi w’Imana bavuga ko bakorera.

Jimmy Claude ni izina rizwi cyane muri Kigali mu muziki wa Gospel. Uyu musore afite indirimbo zitandukanye zikunzwe harimo n'iyo yakoranye na Bruce Melody bise 'Ni Kure'. Mu ndirimbo ye nshya yise ‘NI BANDE’ Jimmy Claude wamvikanye muri Hip Hop, yagaragaje impungenge atewe na bamwe mu bantu bitwa ko ari abakozi b’Imana nyamara ugasanga bayobya intama z’Imana ndetse ibikorwa bakora bikagaragaza guhakana Imana. Yakomeje avuga ko nubwo insengero zirimo kwiyongera ari nako ibyaha byiyongera.  Yagize ati:

Maze iminsi nitegereza bimwe na bimwe mu bibera mu nsengero naganiriye n’abantu nsanga bibaza ibibazo byinshi,ese abo twita abakozi b’Imana nibo?, bamwe babita abatekamitwe, abandi ngo ni abatubuzi hari abavuga ko ari bizinesi igezweho nk’izindi uko bucyeye nuko bwije insengero ziragwira.

Hirya no hino haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo urahasanga uwari umushumba adatinya kuyobya intama ze rimwe ugasanga ibikorwa akora bigaragaza rwose guhakana Imana kandi yitwa ngo niyo akorera, bintera kwibaza nti ese aba ni bande, bakorera Imana cyangwa bikorera ubwabo, ubita bande, ubabona ute, ikibazo cyanjye ninde witeguye kugisubiza, mwebwe mubita bande, bivugwa yuko imikorere yabo idafite aho ihurira n’imvugo bavuga, mubita bande mubabona mute, cyangwa nabo ubwabo batubwira bitwa bande?

UMVA HANO 'NI BANDE' YA JIMMY CLAUDE IRI MURI HIP HOP

Uyu musore uzwiho gukora indirimbo zirimo ubutumwa bukomeye, muri iyi ndirimbo avuga ko imisengere yubu itandukanye n’iya cyera kuko benshi nta rukundo baba bafitanye. Abashumba benshi ngo ntabwo bakihanisha abakristo babo ahubwo umwanya munini bawumara bivugira ibitangaza no kurira indege. Hari abandi bapasiteri ngo bavuga ko gutura ibiceri ari icyaha kuko ngo bisakuriza Imana, byagera ku cyacumi ho bikaba ibindi birebere.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com  Jimmy Claude yadutangarije ko hari byinshi byiza ahishiye abakunzi be by’umwihariko akaba arimo gutegura igitaramo kizaba  mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka wa 2016 kikazabera mu kigo cy’amashuri cya TTC Rubengera kwinjira akaba ari ubuntu. Yagize ati:

Ndi gutegura igitaramo cyo guhimbaza Imana kizabera mu kigo cy’amashuri cya TCC Rubengera hazaba ari ku cyumweru  tariki 4 Nzeri 2016 kwinjira ni ubuntu. Nzakora live performance ubu natangiye ama repetition muri iki gitaramo kandi tuzishyurira mutuelle bamwe mu batishoboye kurusha abandi.

UMVA HANO 'NI BANDE' YA JIMMY CLAUDE IRI MURI HIP HOP

REBA HANO INDIRIMBO ICYATUMYE UNSIGAZA YA JIMMY CLAUDE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...