Karoline Leavitt yasezeye ku mwanya w’Umuvugizi wa White House

Hanze - 13/08/2026 7:46 AM
Share:
Karoline Leavitt yasezeye ku mwanya w’Umuvugizi wa White House

Karoline Leavitt, wari Umuvugizi wa White House mu butegetsi bwa Perezida Donald Trump, yatangaje ko azava kuri uwo mwanya mu mpera za Kanama 2026.

Perezida Donald Trump ni we watangaje ko Leavitt azava ku mirimo ye, avuga ko impamvu ari ukugira ngo abone umwanya uhagije wo kwita ku muryango we. Leavitt aherutse kubyara umwana w’umukobwa muri Gicurasi 2026, akaba afite abana babiri. 

Nubwo azava ku mwanya w’Umuvugizi wa White House, Trump yamusabye gukomeza kumufasha nk’umwe mu bajyanama be bakomeye, ariko akorera hanze ya White House. 

Leavitt yavuze ko nyuma yo kuva mu kiruhuko cyo kubyara agasubira ku kazi, yagiye yumva ko gukomeza guhuza inshingano zikomeye yari afite muri White House no kwita ku bana be byari bigoye. Ni yo mpamvu yahisemo kuva kuri uwo mwanya kugira ngo yongere umwanya aha umuryango we.

Karoline Leavitt yatorewe kuba Umuvugizi wa White House muri Mutarama 2025, afite imyaka 27, bityo aba umuntu ukiri muto kurusha abandi bose wigeze kuyobora urwego rw’abavugizi ba Perezida wa Amerika. Ubu afite imyaka 28. 

Mu gihe yari Umuvugizi wa White House, Leavitt yari azwiho kurengera cyane gahunda n’ibikorwa bya Trump, ndetse no kujya impaka kenshi n’abanyamakuru batumaga ibibazo ku butegetsi bwa Trump. 

Kugeza ubu, Trump ntaratangaza uzasimbura Karoline Leavitt ku mwanya w’Umuvugizi wa White House


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...