Nyuma y'uko ibihe bitamumereye neza muri Arabia Saudite, Karim Benzema aherutse gusaba Al-Itthad ko yaba imutije ku Mugabane w'u Burayi.
Kuri ubu Manchester United yo mu Bwongereza, na Lyon yo mu Bufaransa, niyo makipe avugwa cyane ko yakwegukana Karim Benzema uherutse gutwara Ballon d'Or ya 2022.
Nubwo Karim Benzema yifuzwa n'andi makipe arimo Arsenal na Chelsea, ikinyamakuru L'Equipe cyo mu Bufaransa, mu busezenguzi cyakoze, cyasanze Benzema amahirwe menshi ari ukujya muri Manchester United.
L'Equipe ikomeza ivuga ko Manchester United ariyo ishaka Rutahizamu kurenza andi makipe, dore ko itiyizereye mu busatirizi bwa Rasmus Hojuland. Indi mpamvu, ni uko Chelsea isigaye yizerera mu bakinnyi bakiri bato, naho Arsenal yo ikaba ifite ba Rutahizamu babiri aribo Gabriel Jesus na Eduard Nketia.
Indi mpamvu yagarutsweho, ni uko umuherwe wa Manchester United Sir Jim Ratcliff, ubwo yegukanaga iyi kipe, yavuze ko igomba kugendera kuri ba Rutahizamu bafite ubunararibonye. Icyo gihe, yari yagarutse kuri Thomas Muller na Eric Maximum Chuopo-Moting ba Bayern Munich.
Mu mpeshyi, nibwo Rutahizamu Karim Benzema yafashe umwanzuro wo gutandukana na Real Madrid, akerekeza muri Al-Itthad yo muri Arabia Saudite. Kugeza ubu Al-Itthad iri ku mwanya wa karindwi muri Shampiyona ya Saud Professional League.
Ubwo Karim Benzema yageraga muri Al-Itthad yasanze ariyo yatwaye igikombe cya Shampiyona y' aho muri Arabia Saudite.
Inkuru yo kujya muri Manchester United, isanze Karim Benzema afitanye ibibazo na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bufaransa Gérald, ndetse byageze ubwo Benzema yatekereje kugana inkiko.
Karim Benzema ushakishwa n'amakipe yo mu Bwongereza, amahirwe menshi amwerekeza muri Manchester United
Benzema, niwe uherutse gutwara Balloon d'Or ya 2022
