Karigombe yavuze uko gukora muri Ubumuntu Arts Festival byamwongereye ubumenyi, anavuga kuri Album nshya

Imyidagaduro - 24/07/2026 7:58 PM
Share:

Umwanditsi:

Karigombe yavuze uko gukora muri Ubumuntu Arts Festival byamwongereye ubumenyi, anavuga kuri Album nshya

Mu gihe benshi bamuzi nk'umuraperi wubatse izina rye ku kuvanga Hip Hop n'umuco nyarwanda binyuze mu byivugo, Siti True Karigombe yavuze ko mu minsi irindwi yamaze akorana n'abategura Ubumuntu Arts Festival 2026 atari iyo gukora akazi gusa, ahubwo yabaye ishuri ryamwongereye ubumenyi ku mwuga akunda.

Uyu muraperi, witwa Munyurangabo Steven mu buzima busanzwe, yari umwe mu bagize ikipe yateguye iri serukiramuco rikomeye ryabaye kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026 mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali.

Nubwo atigeze agaragara ku rubyiniro nk'umuhanzi uririmba, Karigombe yari afite inshingano zo kuba Set Manager, umwe mu bantu b'ingenzi batuma ibikorwa byose byo ku rubyiniro bigenda neza.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko gukorana n'iyi kipe byamusigiye byinshi birenze akazi yakoraga.

"Ndashima cyane Brain wa Sound wampaye akazi, Shalom, Ngabo n'ikipe yose twakoranye muri rusange. Mu gihe cy'icyumweru twakoranye ibikorwa byiza kandi iserukiramuco rya Ubumuntu ryagenze neza buri wese abigizemo uruhare."

Karigombe yavuze ko ibi byamubereye amahirwe yo gushyira mu bikorwa ubumenyi yakuye mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo, aho yize ibijyanye n'umuziki ndetse n'ibikorwa bifasha gutunganya ibitaramo.

Ati: "Ni iby'agaciro kuko nkunda ibyo bakora kuva nkiri ku Nyundo. Nakurikiranaga ibikorwa byabo kuko bakunda ubuhanzi muri rusange kandi nanjye ni wo mwuga nize."

Uyu muraperi avuga ko gukorana n'abategura iri serukiramuco byamweretse uburyo ibikorwa bikomeye by'ubuhanzi bitegurwa mu buryo bw'umwuga, ibintu avuga ko bizamufasha no mu rugendo rwe nk'umuhanzi.

Mu gihe yasozaga inshingano yari afite muri Ubumuntu Arts Festival, Karigombe yahise agaruka ku mishinga ye ya muzika. Yatangaje ko ari gukora kuri Album nshya yise "Gitimu Mujisho", izaba iriho indirimbo zitandukanye.

Ni album ateganya ko izagaragaza indi ntera yagezeho nk'umuraperi umaze imyaka yubaka izina mu njyana ya Hip Hop nyarwanda.

Ibi bije bikurikira intambwe ikomeye aherutse kugeraho, aho indirimbo ye "Patina" yamaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni imwe kuri YouTube, ikomeza kwerekana ko ibikorwa bye bikomeje kwakirwa neza n'abakunzi b'umuziki.

Karigombe ni umwe mu baraperi bafite umwihariko mu Rwanda kubera uburyo avanga Hip Hop n'umuco nyarwanda, cyane cyane binyuze mu byivugo no gukoresha amagambo agaragaza amateka n'indangagaciro z'Abanyarwanda.

Ni umwe mu bahanzi ba mbere barangije amasomo mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo, aho yize kuvuza ingoma (Drums) ndetse anahabwa amahugurwa yihariye muri Rap ishingiye ku byivugo.

Mu rugendo rwe rwa muzika, yagiye afashwa kandi agirwa inama n'abaraperi bakomeye barimo Riderman, Bull Dogg na Fireman, bamubaye hafi mu iterambere rye.

Album ye ya mbere yise "Ikirombe cya Karigombe" yamuritswe mu buryo budasanzwe binyuze mu bitaramo byazengurutse igihugu, ikaba yarimo indirimbo 14 zakoranywe n'aba-producer batandukanye ndetse ikanakorana n'abahanzi barimo Mani Martin na Bull Dogg.

Mu mpera za 2024, yongeye gusohora EP yise "Ibyuya Byanjye", igizwe n'indirimbo eshatu zirimo "Bo", "Babby Rasta" na "Ibyuya Byanjye", zikomeza kugaragaza umurongo we wa Hip Hop yibanda ku butumwa n'umuco.

Ubumuntu Arts Festival ni rimwe mu maserukiramuco akomeye y'ubuhanzi muri Afurika, rihuza abahanzi, abanditsi, ababyinnyi n'abakinnyi b'ikinamico baturuka mu bihugu bitandukanye.

Rikoresha ubuhanzi nk'ururimi rwo kwimakaza amahoro, ubumuntu n'ubwiyunge, ndetse riba buri mwaka nyuma y'iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ryashinzwe mu 2015 n'umuhanzi Hope Azeda afatanyije na Mashirika Performing Arts, rikomeje kuba urubuga rutuma abahanzi bunguka ubunararibonye, bakagura imikoranire ndetse bakagira uruhare mu kubaka sosiyete binyuze mu buhanzi.

Ku bwa Karigombe, kuba yarabaye umwe mu bagize ikipe yariteguye ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe, kuko yamuhaye amahirwe yo kwagura ubumenyi azifashisha haba mu gutegura ibikorwa by'ubuhanzi no gukomeza guteza imbere umwuga we wa muzika.


Karigombe yatangaje ko yigiye byinshi mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa by'iserukiramuco rya 'Ubumuntu' ryasojwe tariki 19 Nyakanga 2026

Karigombe ari kumwe na 'Baraka' bakoranye mu bijyanye na 'Set Manager' ndetse na 'Sound' mu iserukiramuco 'Ubumuntu'

Brunno [Uri iburyo] yakoranye n'iserukiramuco 'Ubumuntu' mu bihe bitandukanye, ndetse kuri iyi nshuro yafashije Karigombe kwisanga muri iri serukiramuco


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...