Karigombe yatunguwe n'imikorere ya Tiktok yasanzeho ‘Urudashoboka’ yakoze mu myaka 4 ikunzwe

Imyidagaduro - 07/03/2024 2:44 PM
Share:
Karigombe yatunguwe n'imikorere ya Tiktok yasanzeho ‘Urudashoboka’ yakoze mu myaka 4 ikunzwe

Steven Munyurangabo [Siti True Karigombe] ubarizwa mu Bisumbizi, yatangaje ko yatunguwe no gutangira urubuga rwa Tiktok atarazi ko rwamaze kwigarurira benshi none igitangaje akakirwa n’amashusho anyuranye y’abantu bakoresheje indirimbo yakoze mu myaka 4 ishize.

Uyu munsi uvuze umuziki w’injyana ya Hip Hop, byagorana kuba wanyura ku muraperi nka Karigombe kubera ibikorwa amaze gukora birimo no kuba yaramaze gushyira hanze Album ya mbere.

Mu birori yashyigikiwemo  na Riderman ukomeza kumuba hafi umunsi ku wundi, Bull Dogg n’abandi, akaba kandi ari mu bakora umuziki barawize kuko yasoreje mu ishuri rya Nyundo Music.

Ubwo yaganiraga na InyaRwanda kuri gahunda afite muri ibi bihe, yatangaje ko ahugiye mu gutegura indirimbo yakoranye n’umuhanzi w’umunyarwanda uri mu bamaze kwigwizaho abakunzi kubera ibikorwa.

Gusa uyu muraperi agaragaza ko atarazi neza gukoresha urubuga rwa Tiktok ariko kuva yarufungura yasanze rwihariye uburyohe ati "Natunguwe no kubona hari amashusho acicikana abantu basubiramo indirimbo yanjye na Neema Rehema."

Akomeza agira ati "Ibi byankururiye kuvuga ngo reka ntangire kurukoresha neza kuko ubundi ntajyaga ndukoresha urebye ariko nasanze akayamvugo ya none ariho bisigaye bibera."

Karigombe yasoje umuziki ku Nyundo mu 2016, atangira kuwukora by’umwuga mu mwaka wa 2017, mu 2022 ni bwo yashyize hanze Album ya mbere yise ‘Ikirombe cya Karigombe’.Karigombe yavuze ko yatunguwe n'imikorere y'urubuga rwa Tiktok nyuma yo kubona abantu benshi bifashisha Urudashoboka yakoranye na NeemaNeema Rehema ari mu banyamuziki bihagazeho u Rwanda rufite aho yifashishwa na benshi mu bahanzi mu bitaramo byabo kubera ijwi rye ryihariyeKarigombe na Riderman wamufashishije kugera aho ageze ariko banakora muri myinshi mu mishinga y'umuziki harimo n'ibitaramo

KANDA HANO UREBE UNUMVE 'URUDASHOBOKA' KARIGOMBE NA NEEMA REHEMA

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...