Karekezi Olivier yagaragaje icyo APR FC yakora ikongera kuba igihangange mu Karere

Imikino - 05/08/2026 11:21 AM
Share:

Umwanditsi:

Karekezi Olivier yagaragaje icyo APR FC yakora ikongera kuba igihangange mu Karere

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, Karekezi Olivier, yagiriye inama APR FC yo kureka guhindagura abakinnyi kugira ngo yongere kuba igihangange nkuko byari bimeze bakiyikinamo.

Ejo ku wa Kane, tariki ya 6 Kanama 2026, ni bwo mu Mujyi wa Cairo mu Misiri, hateganyijwe tombola y’amarushanwa ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

Umwe mubazafasha muri iyi tombola ni Umunyarwanda Karekezi Olivier. Aganira ra Radio Rwanda  yavuze uko byagenze ubundi avuga ko ari ibintu byamushimishije.

Ati: ”Babanje kubaza umunyamabanga wa FERWAFA,Bonnie Mugabe ubundi arangije arambaza ati ese ufite umwanya ko muri CAF bakwifuje ndamubwira nti ntakibazo umwanya ndawufite.

Nyuma nibwo bampamagaye mvugana nabo bohereza ibikenewe ubutumire n’amatike ndaza guhaguruka uyu munsi ni mugoroba nerekeza Cairo. Ndaza guhaguruka saa Kumi Nebyiri ngereyo nka saa Yine”.

Karekezi Olivier yavuze ko ikintu cyatumye APR FC yakinnyemo hagati ya 2004 na 2004 yitwara neza ndetse bakagera muri ½ cya CAF Winners Cup ari ukubera ko bari bamaranye igihe kinini.

Ati:”Iriya APR FC yacu baguraga umukinnyi ufite ubunararibonye amaze nk’imyaka itatu mu ikipe ikomeye. Burya bajyaga ku kugira bakubonye.

N’iyi APR ihari nayo yabigeraho ikibazo n’uko buri mwaka iyo ugenda uhindura abakinnyi bigusaba ibintu byinshi kugira ngo ukore ibitangaza.

Iriya APR FC yacu twari dufite abakinnyi tuziranye tumaranye igihe nicyo kintu cyadufashije,nshimira n’ubuyobozi bwari buhari icyo gihe bwatubaga hafi”.

Yanagiriye inama iyi kipe y’Ingabo z’igihugu uko yakitwara neza :”Nibaza ko icyo APR FC yakora ni ugufata abakinnyi bakamarana igihe bakamenyana. Nibaza ko icyo nicyo cyatumye iriya APR FC yitwara neza”.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...