Ni irushanwa ryaberaga mu Karere ka Huye kuva kuwa Gatandatu taliki ya 17 kugeza ku Cyumweru taliki ya 18 Kanama 2024. Harushanijwe amakipe ya Karate mu Rwanda mu byiciro bibiri ari byo Kumite (Kurwana) no muri Kata (Kwiyerekana) mu bagabo no mu bagore.
Hanarushanijwe kandi abakinnyi ku giti cyabo muri ibyo byiciro aho nko muri Kumite (Kurwana) bazarushanwa hashingiwe ku biro nkuko biteganywa n’amategeko.
Mu cyiciro cyo kurushanwa ku bakinnyi ku giti cyabo muri Kata(kwiyerekana) mu bagabo,abitwaye neza ni Omar Faisal Saleh Said usanzwe akinira Munawwarah Karate Club,Usengimana Omar usanzwe akinira The Great Warriors Karate Academy, Hamza Fahim Swaleh usanzwe akinira Munawwarah Karate Club ndetse na Dushime Sharifu usanzwe akinira The Champions Sports Academy.
Mu bagore, abitwaye neza muri iki cyiciro ni Yezakuzwe Luci ukinira Flying Eagles Karate Clu,Abayisenga Palemonique ukinira The Champions Sports Academy, Umuhoza Aisha ukinira APR Karate-Do na APR Karate-Do ukinira APR Karate-Do.
Mu cyiciro cya Kumite ku batarengeje ibiro 60 mu bagabo, abitwaye neza barimo Shyaka Mike ukinira The Great Warriors Karate Academ ndetse na Ngoga Arthur ukinira The Great Warriors Karate Academy.
Mu batarengeje ibiro 67 abitwaye neza barimo Ntwali Fiston ukinira The Great Warriors Karate Academy ndetse na Sadiki Djafari ukinira APR Karate-Do.
Mu batarengeje ibiro 75 abitwaye neza barimo Niyitanga Harifa ukinira The Champions Sports Academy na Niyigena Mathieu ukinira Rwanda Police Karate Club.
Mu bari hejuru y'ibiro 75 abitwaye neza barimo Twizere Theophile ukinira The Great Warriors Karate Academy ndetse na Kajyimbi Paul ukinira The Champions Sports Academy.
Mu bagore batarengeje ibiro 55, abitwaye neza barimo Yezakuzwe Lucie ukinira Flying Eagles na Niyonkuru Joselyne ukinira Zanshin Karate Academy.
Mu bari hejuru y'ibiro 55, abitwaye neza barimo Abayisenga Palemonique ukinira The Champions Sports Academy na Ishimwe Sandrine ukinira APR Karate-Do.
Mu cyiciro cy'amakipe yahatanye muri Kata(Kwiyerekana) mu bago,The Great Warriors Karate Academy, Zen Karate-Do ,APR Karate-Dona The Champions Sports Academy nizo zitwaye neza.
Mu bagore ,The Great Warriors Karate Academy, Zen Karate-Do, APR Karate-Do na The Champions Sports Academy nizo zitwaye neza.
Mu cyiciro cy'amakipe yahatanye muri Kumite (Kurwana) mu bago, The Great Warriors Karate Academy, APR Karate-Do, The Champions Sports Academy na Zen Karate-Do nizo zitwaye neza.
Mu bagore, APR Karate-Do, The Champions Sports Academy na Zanshin Karate Academy nizo zitwaye neza.
Muri rusange amakipe yegukanye imidari myinshi arimo The Great Warriors Karate Academy yabaye iya mbere yegukana imidari itanu ya Zahabu ndetse ni ibiri ya Feza, The Champions Sports Academy yabaye iya kabiri yegukana imidari ibiri ya zahabu, ine ya Feza ndetse n'itanu y'Umuringa.
APR Karate-Do yabaye iya gatatu yegukana imidari ibiri ya Zahabu, itatu ya Feza ndetse n'irindwi y'Umuringa. Flying Eagles Karate Club yabaye iya Kane yegukana imidari ibiri ya Zahabu ndetse na Munawwarah Karate Club yabaye iya gatanu gukana umudari umwe wa Zahabu n'umwe w'Umuringa.
Shyaka Mike Roger ukina muri The Great Warriors Karate Academy akaba ari nabo begukanye imidari myinshi yavuze ko ari byabishimije cyane Kandi bikaba byari ngombwa bitewe nuko bari bariteguye.
Ati: "Ni ibintu by’ibyishimo byinshi cyane kandi byari ngombwa kuko twabyiteguye igihe kinini. Ni ibintu bidushimije cyane kuba irushanwa riteguye bwa mbere tukaba ari natwe ba mbere turitwaye ni iby’agaciro. Turashima Imana n'abatoza badufashije".
Yakomeje avuga ko ibanga bakoresheje ari ugukora imyitozo bahozaho ndetse no kugira ikinyabupfura. Ati: "Ibanga ni uguhuzaho imyitozo kandi n’ ikinyapfura kiragufasha kugira mgo ugume ku rwego uba uriho rwo kurushanwa kandi ukomeze utsinda nta kwirara".
Uwase Lazia ukinira APR Karate-Do yavuze ko kuba bitwaye neza bakegukana imidari 2 ya Zahabu babyishimiye cyane.
Ati: "Twabyishimiye cyane, ni ibintu twakoreye kuko gutwara igikombe waragikoreye biragushimisha cyane ndetse bikaguha guhozaho ukavuga uti n’ubutaha ninjye ugomba kugitwara."
Yakomeje avuga ko ibunga nta kindi ari umwitozo uhoraho no kuba ufite uko guhatana mu mutima wumva ko ugomba gutwara igikombe.
Yanavuze ko iri rushanwa ribigishije byinshi "ritwigishije byinshinkubera ko twashakaga ibikombe byose ariko ntawusangira nudakoramo bivuze ko aho tutitwaye neza biduhaye ishusho rusange yibyo tugomba gukosora kugira ngo tuzitware neza ubutaha".
Umuyobozi wa Zanshin Karate Academy yateguye iri irushanwa Sensei (Mwarimu) Mwizerwa Dieudonné usanzwe ari n’umusifuzi mpuzamahanga wa Karate ku rwego rwa Africa ndetse no ku rwego rw’Isi yavuze ko iri rushanwa ry'icyiciro cy'abakuru ryagenze neza ndetse anavuga ko abakinnyi baberetse urwego ruhambaye.
Ati" Ni irushanwa ryagenze neza cyane nkuko twabyifuzaga. Ibintu byose twateganyaga byagenze neza narebye n’ibituruka mu bitabiriye amarushanwa bavuze ko byagenze neza cyane"
Irushanwa ryatweretse urwego ruhambaye rw’abakinnyi kuko bagiye bagaragaza n’izindi mpano zitari zizwi.
Kandi ryari irushanwa riri ku rwego mpuzamahanga aho hari harimo abakinnyi bo mu Rwanda baba abakina mu gihugu bajya bajya gukina hanze ndetse n’abanyamahanga cyane cyane baturutse muri Kenya".
Yakomeje avuga ko isomo bakuye muri iri rushanwa ari ukujya bakorera ku gihe. Ati" Navuga ko nisomo dukuye muri iri rushanwa ari ugukorera ku gihe kubera ko niba turi kuvuga ko irushanwa ryagenze neza cyane uko twabyifuzaga byatewe nuko twakoreye ku gihe,tubitangaza ku gihe amakipe abasha kwitegura".
Mwizerwa Dieudonné yavuze ko muri iri rushanwa hari harimo umwihariko wo gukoresha 'Video review'. Ati: "Ku nshuro ya mbere mu Rwanda ni ubwambere twakoresheje icyo bita 'Video review' cyangwa abazi mu mupira w’amaguru ni ugukoresha VAR, hamwe umutoza ashobora kvuga ko umukinnyi we adahawe amanota maze ubundi mukayifashisha mukongera mukareba. Ni ubwa mbere tubikoze kandi byagenze neza".
Yanavuze ko mu mpera z'iki cyumweru noneho hararushanwa abana bato ndetse ho bikazaba bishimishije kurushaho.
Ati: "Mu mpera z’icyumweru z'iki Cyumweru hazaba hari irushanwa ry’abana. Ho nababwira ko bizaba abishimishije kurusha ibingibi cyane cyane ko buri kimwe cyose twagiye tureba aho twagiye dutsikira ho gato ubundi byose bizaba byakosotse. Cyane cyane noneho mu kurushanwa kw’abana ho tuzaba dufite abana benshi cyane bakubye abaje uyu munsi inshuro 4".
Mu cyiciro cy’abana bazarushanwa kuwa Gatandatu no ku Cyumweru,bikazaba ari ubwa mbere aya amarushanwa abaye muri iki cyiciro.
Bazarushanwa hakurikijwe imyaka yabo dore ko abemerewe kwiyandikisha ari kuva ku myaka itandatu kugeza kuri 15 aho nabo bazarushanwa muri Kata ndetse na Kumite, bikazakorwa ku bana bari mu kigero cy’imyaka 10 kugeza kuri 15.

Abakinnyi bitwaye neza bahabwa ibikombe n'imidari
Umuyobozi wa Zanshin Karate Academy yateguye iri irushanwa Sensei (Mwarimu) Mwizerwa Dieudonné yavuze ko ryagenze neza