Tariki 1 Gicurasi buri mwaka ni Umunsi Mukuru wahariwe Abakozi ku Isi. Ku ruhande rwa Karame Rwanda Ltd, uyu munsi wizihirijwe kuri Luxury Garden Palace mu mujyi wa Kigali.
Muri uyu muhango, Munyakazi Sadate washize Karame Rwanda Ltd ahagana mu mwaka wa 2006, yagarutse ku mateka yaranze uyu muryango n'igihe yari ayoboye Rayon Sports, hakazamo n'igihombo bitewe n'uko atabonaga umwanya wo gukurikirana neza iki kigo cye.
Ati “Mu gihe cya Perezidansi ya Rayon Sports, Karame Rwanda yari yarambuze, ibintu biragenda birangirika. Nari mfite aho i Ngoma isoko rikabakaba miliyoni 450 Frw, ntabwo twarikurikiranye uko byari bikwiye, iryo soko ryarahombye ndetse navuga ko icyo gihe twari mu bibazo bikomeye by’umutungo."

Munyakazi Sadate ubwo yari akomeje urugendo rwo gushima abamufashije ngo Karame Rwanda ibashe gushinga imizi, yaje gutangaza ko hari aho bagurishije n'intebe zo mu nzu kugira ngo ubuzima bukomeze. Aragira ati:
Twaciye mu rugendo rurerure, ibilo bya mbere tubifungura twarimo turi abakozi babiri. Njye nari umukozi wa Banki y’Abaturage y’u Rwanda, dushinga iki kigo, umugore wanjye ni we wagikurikiranaga kuva mu 2006. Icyo gihe twatangiriye kuri papèterie na décoration, ariko tuza kwigira inama y’uko twabivamo tukajya mu bwubatsi mu 2008.
Yakomeje agira ati: "Nyuma twakoze ikosa ryo kubanza kugurisha ibyo twari dutunze, hamwe n’utwo dufaranga n’utundi twari dutunze, twadushyize mu bwubatsi, ariko ntabwo byaduhiriye. Byageze aho dufata mu byo dutunze tukabigurisha, nari naramaze no gufata icyemezo kigoye cyo gusezera kuri ka kazi nakoraga."
Munyakazi yahishuye ko nyuma yo kutoroherwa, akazi ka mbere yahawe kari ak’ibihumbi 300 Frw ngo akurikirane iyubakwa ry’umunara wo ku Musigiti wo kuri 40, none ubu ageze ku rwego rwo guhemba abakozi agera kuri Miliyoni 60 Frw ku kwezi.
Sadate yatangaje ko impamvu yo kuvuga ibi ari ukugira ngo buri wese amenye ko afite impamvu yo kubaho ndetse ko n'iyo ibintu byagera kure cyane haba hari icyizere ko nyuma byazagenda neza.
Iki kigo kibamo abakozi b'ingeri zose, abagore n'abagabo
Sadate yasoje asaba abakozi be kurangwa n’umurimo unoze aho kwica akazi hagamijwe inyungu zo kwibira Kampani. Ati “Ikigo cyacu nta mukozi gituma kujya kucyibira icyo ari cyo cyose. Aho uri gukora, hakore neza, utange umusaruro wa nyawo. Ntabwo inyungu ari amafaranga gusa, n’ibyo byiza ugeraho ni inyungu."
Kuri ubu, Karame Rwanda Ltd ikorera mu bice byose by’Igihugu, ifite abakozi barenga 350, barimo abashoferi, abafundi, ndetse n'abandi benshi kandi mu byiciro byose. Iki kigo cyubaka amazu n’imihanda irimo iya kaburimbo, iy’ibitaka n’iy’amabuye. Ikora kandi imirimo yo kurwanya ibiza ibungabunga za ruhurura by'umwihariko mu mujyi wa Kigali.
Karame Rwanda kuri ubu ihemba abakizi asaga Miliyoni 60 ku kwezi
Sadate yatangaje ko akazi ka mbere ubwo yari atangiye Karame Rwanda Ltd yari yagapatanye ibihumbi 300 Frw, ariko aza guhabwa ibihumbi 700 Frw kubera ubunyangamugayo
Muri uyu muhango hahembwe abakozi b'indashyikirwa mu masite atandukanye
Umuryango wa Munyakazi Sadate nawo wari uhabaye

Basabanye baranezerwa cyane

Batanze ishimwe ku bakozi bitwaye neza
