Yabitangaje kuwa Mbere itariki 7 Nyakanga 2025 nyuma y’imyitozo ya mbere
abakinnyi ba Police Fc bagiranye n’umutoza wabo mushya Ben Mousa washimangiye
ko mu byamugaruye mu Rwanda harimo guhesha Police FC igikombe cya shampiyona.
Abajijwe
uko mu ikipe ya Police FC bakiriye umutoza mushya, Nsabimana Eric Zidane yavuze
ko bamwakiriye neza. Ati “Nk’uko ubizi
umutoza ni mushya ariko si mushya muri shampiyona kuko yatoje APR FC ariko ni
mushya muri Police FC. Twamwakiriye neza nk’umuntu uje mu rugo rushya tuba
tugomba kumwakira neza.
Yavuze ko ikintu cya mbere umutoza Ben Mousa yababwiye ari uko bagomba gutwara igikombe cya shampiyona, ariko Zidane akaba abona bigoranye n’ubwo bishoboka.
Ati “Ni cyo kintu cya mbere yatubwiye ariko kugira ngo utware igikombe cya
shampiyona bisaba ko abakinnyi twese muri rusange tujya muri iyo ntego,
tukanahindura imitekerereze kuko uba usanga bamwe babitekerera ukabona abandi
ntibishoboka".
Eric
Zidane yashimangiye ko abakinnyi bose basenyeye umugozi umwe igikombe bagitwara.
Ati “Birasaba ko twese tujya muri iyo ntego imwe. Twese tukabyumva kimwe kuko
kubivuga mu magambo ni kimwe no kugitwara ni ikindi. Ngira ngo yatoje APR FC
arabizi icyo bisaba cyose tukabikora kugira ngo turebe ko twatwara icyo gikombe
cya shampiyona."
Uyu mukinnyi uzobereye shampiyona y’u Rwanda yavuze ko Police FC ifite ubushobozi bwo gutwara icyo gikombe haba mu mafaranga no mu bakinnyi. Ati: “Ubwo bushobozi burahari kuko ku ruhande rw’ubukungu tumeze neza no ku bakinnyi tumeze neza.
Ikiba gisigaye ni uko umukinnyi
yiyumvisha icyo kintu ko agifite ku mutima ko igikombe gishoboka, kuko ntabwo
umutoza yabivuga wenyine ngo bikunde kuko ntabwo azajya mu kibuga ngo akine,
ni twe tuzajyamo tukabirwanira, nitutabirwanira biragoye ko wagitwara. Birasaba
ko twese abakinnyi tubijyamo tukabirwanira."
