Bavuze ko gukomera k’urugo rwabo byaturutse mu ndangagaciro ziranga ubuzima bwabo. Umugore yagize ati “ Intwaro nakoresheje ku mutware wanjye, icyambere ni ukubaha umugabo, icya kabiri kikaba guca bugufi ".
Benshi bifuje kunsenyera bambwira ko Kanyombya adashobotse, rimwe na rimwe bakambaza ngo Kanyombya mubanye gute?Kanyombya ni umuntu usahinda ahantu hose! . Ati “ Hari abazaga kumbwira ngo Kanyombya yicaranye n’abagore, nkababwira ngo nta kibazo kirimo aba ari mukazi ".
Bamubazaga impamvu yicara agatuza kandi Kanyombya akina aryamanye n’abandi bagore muri filime, akababwira ko ntakibazo aba ari mukazi kandi ko amwizera cyane.
Mu kiganiro banyujije kuri Shene yabo ya YouTube , batanze inama ku basore barambagiza ko bakwiye gushishoza, bakabanza kumenyana byimbitse, aho guhuma kubera urukundo bagafata imyanzuro igayitse.
Kanyombya yagarutse ku ijambo ryiswe “ Avance " rikoreshwa n'abasore basaba abakobwa kuryamana nabo mbere yo gushinga urugo, avuga ko bakwiye kwitonda mbere yo gutinyuka iri shyano.

Kanyombya yabajije umugore we ati “ Hari abasore b’ubu bavuga ngo barashaka avance ni iyihe nama wabagira?"
Umugore wa Kanyombya yavuze ko adashyigikiye uwo muco wo kuryamana mbere yo gushyingiranwa, ahubwo ko bakwiye kwihangana kugeza bamaze kubana nk’umugore n’umugabo.
Ati “ Iyo Avance ntabwo nayishyigikira. Ubuse avance ni amazi ugiye kumuha yo kunywa, ni igikoma wamutekeye ugiye kumuha anywe, avance ni ibiki?".Kanyombya ati “ Mutanga avance mwamara kuyitanga bakabasenda ".
Umugore wa Kanyombya yavuze ko kwiyandarika gutyo bituma benshi basenya ingo zabo, kubera ko badashobora kugenzura uwo muco igihe wababayeho karande, bikaba byabakurikirana no mu rushako bagacana inyuma.
Bavuga ko urukundo rw’ubu rwajemo ibibazo byinshi, kuko kera byacaga mu baranga, umuntu agashaka umugore cyangwa umugabo uzaba ingirakamaro ku muryango.

Kanyombya avuga ko abaranga b’ubu bahindutse, kuko akurangira uwo yirirwa aryamana nawe, yamara kumuhaga akamuha inshuti ye. Ati “ Ubonye umuranga araje arakubwiye ngo nabonye umukobwa mwiza! Ushobora gusanga ari wa wundi watuye inzoga akabanza kuyisomaho! Abo baranga mubitondere.
Uyu muryango watangije kumugaragaro Shene ya YouTube uzajya unyuzwaho ibiganiro byawo bigizwe n'inama zitandukanye ku bakunzi babo, rwitwa Mukakanyombya wa Nyawe.
Tariki 24 Ukwakira 2012, nibwo Umulisa Jeanne na Kayitankore Ndjoli uzwi ka Kanyombya basezeranye imbere y'amategeko , ni ubukwe bwahuruje imbaga ndetse burangwa n'udushya twinshi,ni nyuma y'imyaka 38 babana.
![]()
Ubukwe bwabo bwaravuzwe cyane




