Kanye West yongeye kugaragara ari kumwe n’abana be bane, North, Saint, Chicago na Psalm, ndetse n’umugore we Bianca Censori.
Ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ugushyingo 2026, aba bana bitabiriye igitaramo cyo kumurika imyambaro mishya y’uruganda rwa Yeezy, Kanye West asanzwe ayobora, cyabereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri iki gitaramo, Kanye West yafashe amafoto ari kumwe n’abana be, ari bo North w’imyaka 13, Saint w’imyaka 10, Chicago w’imyaka umunani na Psalm w’imyaka irindwi.
Mu myambarire, North yari yambaye imyenda y’umukara, afite umusatsi w’ubururu muremure ugera ku rukenyerero. Abavandimwe be na bo bari bambaye imyenda itandukanye y’amabara atandukanye.
Kanye West yari yambaye imyenda ikoze mu ruhu, ayiherekeje umukandara wa zahabu.
Bianca Censori we yari yambaye umwenda w’ijoro w’ibara rya cream, wakozwe muri velvet, ufite igice cyo hejuru gifunguye cyane kugeza hafi ku rukenyerero. Yawuhuje n’inkweto ndende.
Ubushize yari yagaragaye ari kumwe nabana bose ni muri Nzeri 2024, ubwo yabazanaga ku rubyiniro mu birori byo kumurika album ye yise “Vultures 2”, byabereye kuri Wuyuan River Sports Stadium mu Bushinwa.
Muri icyo gitaramo, hagati mu myiyerekano ye, Kanye yahamagaye abana be ku rubyiniro baririmbana indirimbo ye yitwa “Everybody”.
Muri Kanama 2024 na bwo, Bianca Censori yari yafashwe amafoto ari kumwe n’abana ba Kanye West ku kibuga cy’indege muri Koreya y’Epfo, ubwo bari kumwe na se mu rugendo rwo kwitabira ibirori byo kumurika iyo album.
Kanye West afite aba bana bane yabyaranye n’uwahoze ari umugore we Kim Kardashian. Aba bombi batangiye inzira yo gutandukana mu 2021, nyuma y’imyaka irindwi bari bamaze bashakanye. Kanye West yashakanye na Bianca Censori, wari usanzwe akora mu bijyanye n’imyambarire muri Yeezy, mu Kuboza 2022.
Kim Kardashian yagiye agaragaza ko kurera abana afatanyije na Kanye West bitamworohera. Mu gitabo “Citizen Kim: The Woman Who Created the Future”, cyanditswe n’umunyamakuru Jonathan Van Meter, yavuze ko ahora ahangayikishijwe n'uwahoze ari umugabo we.
Yagize ati: “Mpora mpangayikishijwe na Kanye umunsi wose. Ni se w’abana banjye, sinzigera ndeka kumwitaho.”
Kim Kardashian yavuze ko agerageza kurenga ku bintu bibi byagiye bivugwa cyangwa bimukorerwa na Kanye West, ariko agashyiraho imipaka kugira ngo abana babo bakomeze kubona se nk’umuntu ukomeye.
Yavuze kandi ko agifitanye umubano mwiza n’umuryango wa Kanye West, ndetse ko akomeje kumuha umwanya wo gusura abana no kumarana na bo igihe.
Mu minsi mikuru ya Noheli ya 2025, Kim Kardashian yatumiye Kanye West na Bianca Censori iwe kugira ngo bayizihize bari kumwe n’abana babo. Amakuru yatangajwe na Page Six avuga ko ateganya gukomeza uwo muco no muri uyu mwaka.
Kim Kardashian yavuze ko yiteguye kwirengagiza ibintu byinshi bibi byagiye bivugwa na Kanye West ku buzima bwe, kugira ngo abana babo bakomeze gukunda no kubaha se.

Ni ubwa mbere agaragaye n’abana be bose nyuma y’imyaka ibiri

North na Bianca Censori na bo bafashe ifoto bari kumwe


Kim Kardashian yavuze ku ngorane zo kurera abana afatanyije na Kanye
