Abajyanama batandatu bagize Inama Njyanama y’Umujyi batangaje ko bamagana amagambo n’imyitwarire ya Kanye West bafata nk’ankwirakwiza urwango, ariko bavuga ko guhagarika igitaramo byashyiraho urugero rubi rwo kubangamira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.
Mu itangazo ryabo bagize bati: “Dushobora kwamagana urwango tudakoresheje uburyo bwo gucecekesha cyangwa kubuza abantu gutanga ibitekerezo byabo, kuko ibyo byaba ari ugushyiraho urugero rushobora kuzatuma mu gihe kiri imbere ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bugabanywa hashingiwe ku kuba hari ababona ibyo bitekerezo bidakwiye cyangwa bibabangamiye.”
Bavuze kandi ko igitaramo giteganyijwe kuzinjiriza San Antonio amafaranga menshi binyuze mu bukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi, ndetse ko amatike arenga 50,000 yari yamaze kugurishwa.
Ku rundi ruhande, Mayor Jones yavuze ko umujyi udakwiye kwakira umuntu ufite amateka yo kuvuga amagambo n'imvugo zibiba urwango n'ivangura k’ubayahudi (antisemitic), cyane cyane ku munsi mukuru wa Amerika wa Independence Day.
Mu myaka mike ishize, umuraperi w’Umunyamerika Kanye West, uzwi kandi nka Ye, yagiye ahura n’ibibazo bikomeye mu bihugu bitandukanye bitewe n’amagambo n’ibitekerezo bye byateje impaka ku rwego mpuzamahanga.
Bimwe mu bihugu byafashe ingamba zikomeye harimo u Bwongereza, aho yigeze kubuzwa kwinjira kandi ibikorwa bye bikagirwaho ingaruka. Muri Australia na ho visa ye yigeze gukurwaho nyuma y’impaka zatewe n’amagambo yavuze.
Mu bice bitandukanye by’u Burayi, harimo Poland, Switzerland na France, hari ibitaramo bye byahagaritswe cyangwa bigasubikwa kubera igitutu cy’abaturage n’imiryango itandukanye.

Kanye West yemerewe gutaramira muri Texas
