Kanye West yaciye agahigo mu gitaramo cyitabiriwe n'abarenga 118,000

Imyidagaduro - 31/05/2026 1:11 PM
Share:

Umwanditsi:

Kanye West yaciye agahigo mu gitaramo cyitabiriwe n'abarenga 118,000

Umuraperi w’Umunyamerika Kanye West, uzwi cyane nka Ye, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gukora igitaramo gikomeye cyabereye kuri Stade ya Atatürk Olympic Stadium i Istanbul muri Turukiya ku wa 30 Gicurasi 2026.

Nk'uko tubikesha billboar.com, iki gitaramo cyitabiriwe n'abafana bagera ku 118,000, umubare watumye aca agahigo ko gukora igitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi kurusha ibindi.

Iki ni cyo gitaramo cya mbere Kanye West yari akoreye ku mugabane w'u Burayi kuva mu mwaka wa 2014. Abafana baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Bwongereza, u Budage, u Bufaransa, u Buholandi, u Butaliyani ndetse n'ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bari baje kumushyigikira.

Iyi ntsinzi ije nyuma y'igihe Kanye West ahanganye n'ibibazo byatumye ibitaramo bye bimwe bihagarikwa cyangwa bikabangamirwa mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w'u Burayi kubera amagambo n'ibikorwa byatumye anengwa cyane ku rwego mpuzamahanga.

U Bwongereza bwamwimye uburenganzira bwo kwinjira muri icyo gihugu muri Mata 2026, bituma atabasha kwitabira ibikorwa yari yarateganyijemo.

Mbere y'iki gitaramo, hari hamaze iminsi havugwa ko gishobora guca agahigo k'igitaramo kibereye muri stade cyitabiriwe n'abantu benshi kurusha ibindi byose, kuko abateguraga bari biteze kwakira abarenga 120,000.

N'ubwo imibare ya nyuma yagaragaje ko cyitabiriwe n'abantu 118,000, iki gitaramo n'ubundi cyabaye nk'ikintu gikomeye cyane mu mateka y'umuziki wa rap n'ibitaramo bibera muri stade.

Abasesenguzi bavuga ko iki gitaramo cyerekanye ko n'ubwo Kanye West yakomeje guhura n'imbogamizi mu myaka ishize, agifite abafana benshi ku isi ndetse afite n'ubushobozi bwo kuzuza stade nini kurusha izindi.


Kanye West yaciye agahigo mu gitaramo cyitabiriwe n'abarenga 118,000 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...