Kanye West na Rihanna ku isonga! Urutonde rw’abahanzi 5 batunze agatubutse ku isi muri 2022-AMAFOTO

Imyidagaduro - 20/05/2022 12:56 PM
Share:
Kanye West na Rihanna ku isonga! Urutonde rw’abahanzi 5 batunze agatubutse ku isi muri 2022-AMAFOTO

Abahanzi bari mu bantu ku isi bagira amafaranga menshi bakura mu gucuruza umuziki wabo mu buryo butandukanye, kwamamaza n’ubundi bushabitsi bagenda binjiramo. Kugeza ubu Kanye West na Rihanna bakaba aribo bayoboye abandi mu mwaka wa 2022.

Ushobora kuba wibaza kugeza ubu, urutonde ruhagaze rute rw’abahanzi bakize mu  mwaka wa 2022. INYARWANDA twifashishije urubuga rwa FORBES twabateguriye urutonde rw’abahanzi 5 batunze agatubutse ku isi.

Kuri ubu ariko ukaba ubona ko yaba Rihanna na Kanye West bose bayoboye abandi umuziki batakiwushyizemo imbaraga cyane, ahubwo binjiye mu bushabitsi bufite aho buhuriye n’imideli kuruta ibindi.

1. Kanye West

Kanye West ni we muhanzi utunze menshi kugeza ubu aho atunze inyubako zitagira ingano, afitanye amasezerano n’ikompanyi zitandukanye yanagiye kandi akomeza gucuruza umuziki umunsi kuwundi ku mbuga zitandukanye ama miliyoni menshi mu madorali akaba kandi n’umushabitsi ibi bituma kugeza ubu ubutunzi bwe buhagaze miliyari 1.8 z’amadorali.

2. Rihanna

Umunyabigwi mu muziki no mu mideli, Rihanna wanibarutse kuwa 13 Gicurasi 2022 imfura ye na Rocky; nyuma y’uko hagati y’umwaka wa 2012 na 2014 yari ku rutonde rw’abahanzi bishyurwa menshi, kuri ubu yarazamutse aho ari ku mwanya wa kabiri w’abahanzi batunze agatubutse ku isi.

Umutungo wa Rihanna ubarirwa muri miliyari 1.7 z’amadolari. Ubutunzi bwe bwinshi abukura mu mideli binyuze mu ikompanyi ye ya Savage X Fenty, izwi mu gutunganya imyambaro, ibikoresho by’ubwiza, n’ibindi.

3. Jay Z

Niwe uza ku mwanya wa gatatu n’ubutunzi bwa miliyari 1.4 z’amadorali, aya mafaranga hafi ya yose akaba ayakomora mu muziki akora mu njyana ya Hip Hop ariko akanagira na Label y’umuziki yitwa Roc A Fella Records.

Yayoboye kandi indi Label nayo ikomeye ya Daf Jam Recordings, aho kugeza ubu anafite ikompanyi ireberera inyunyu z’abakinnyi yitwa Roc Nation Sports. Hirya y’ibyo byose kandi ari mu bantu bazi kugira ukuboko kwiza mu bucuruzi, aho afite amaduka acuruza inzoga zihenze n’inyubako z’akataraboneka hirya no hino.

4. Andrew Lloyd Webber

Andrew uri mu byamamare kabuhariwe mu muziki w’isi wabonye izuba kuw 22 Werurwe 1948, nawe ari mu bahanzi batunze agutubutse kugeza ubu.

Azwi mu kwandika indirimbo, kuyobora amakinamico, no mu bucuruzi. Ku myaka 6 nibwo yatangiye gucuranga Piano, Violin na French Horn, ibi bishimangira ubunyabigwi bwa Andrew mu muziki. Umutungo we ubarirwa muri miliyari 1.2 z’amadolari.

5. Paul McCartney

Nawe ni ikindi cyamamare mu gukoresha ibicurangisho bitandukanye, wanditse indirimbo zigera kuri 32 zagiye ziza ku mwanya wa mbere mu gukundwa mu 100 ku rubuga rwa Billboard, byatumye yandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo cya Guiness.

James Paul McCartney yabonye izuba kuwa 18 Kamena 1942, mu mujyi wa Liverpool mu Bwongereza. Mu mwaka wa 1957 nibwo yatangiye gukorana n’itsinda ry’abanyamuziki rizwi nka Quarrymen, ari umwe mu babafasha kwandika indirimbo.

Yaje kandi gukorana n’abahanzi banyuranye barimo Michael Jackson na Kanye West. Umutungo we ubarirwa muri miliyari 1.08 z’amadolari.

Mu bandi kandi twavuga bafite umutungo wo hejuru mu bahanzi ku isi harimo P-Diddy ubarirwa muri miliyoni  885 z’amadorali, Madona ufite miliyoni 850 z’amadorali, Dr. Dre ufite umutungo wa miliyari 820 kimwe na Celine Dion ufite umutungo wa miliyari 800, abandi bose bakaba baza inyuma yabo.

Kanye West


Rihanna

Jay Z

Andrew Webber

Paul McCartney

P Diddy


Madonna

Dr Dre

Celine Dion



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...