Ushobora kuba wibaza kugeza ubu, urutonde ruhagaze rute rw’abahanzi bakize mu
mwaka wa 2022. INYARWANDA twifashishije urubuga rwa FORBES twabateguriye
urutonde rw’abahanzi 5 batunze agatubutse ku isi.
Kuri ubu ariko ukaba ubona ko yaba
Rihanna na Kanye West bose bayoboye abandi umuziki batakiwushyizemo imbaraga cyane, ahubwo binjiye mu bushabitsi bufite aho buhuriye n’imideli kuruta ibindi.
1. Kanye West
Kanye West ni we muhanzi utunze
menshi kugeza ubu aho atunze inyubako zitagira ingano, afitanye amasezerano n’ikompanyi
zitandukanye yanagiye kandi akomeza gucuruza umuziki umunsi kuwundi ku mbuga
zitandukanye ama miliyoni menshi mu madorali akaba kandi n’umushabitsi ibi bituma
kugeza ubu ubutunzi bwe buhagaze miliyari 1.8 z’amadorali.
2. Rihanna
Umunyabigwi mu muziki no mu
mideli, Rihanna wanibarutse kuwa 13 Gicurasi 2022 imfura ye na Rocky; nyuma y’uko hagati
y’umwaka wa 2012 na 2014 yari ku rutonde rw’abahanzi bishyurwa menshi, kuri ubu
yarazamutse aho ari ku mwanya wa kabiri w’abahanzi batunze agatubutse ku isi.
Umutungo wa Rihanna ubarirwa
muri miliyari 1.7 z’amadolari. Ubutunzi bwe bwinshi abukura mu mideli binyuze mu ikompanyi
ye ya Savage X Fenty, izwi mu gutunganya imyambaro, ibikoresho by’ubwiza, n’ibindi.
3. Jay Z
Niwe uza ku mwanya wa gatatu n’ubutunzi
bwa miliyari 1.4 z’amadorali, aya mafaranga hafi ya yose akaba ayakomora mu
muziki akora mu njyana ya Hip Hop ariko akanagira na Label y’umuziki yitwa Roc A
Fella Records.
Yayoboye kandi indi Label nayo ikomeye
ya Daf Jam Recordings, aho kugeza ubu anafite ikompanyi ireberera inyunyu z’abakinnyi
yitwa Roc Nation Sports. Hirya y’ibyo byose kandi ari mu bantu bazi kugira ukuboko
kwiza mu bucuruzi, aho afite amaduka acuruza inzoga zihenze n’inyubako z’akataraboneka
hirya no hino.
4. Andrew Lloyd Webber
Andrew uri mu byamamare
kabuhariwe mu muziki w’isi wabonye izuba kuw 22 Werurwe 1948, nawe ari mu bahanzi
batunze agutubutse kugeza ubu.
Azwi mu kwandika indirimbo,
kuyobora amakinamico, no mu bucuruzi. Ku myaka 6 nibwo yatangiye gucuranga Piano,
Violin na French Horn, ibi bishimangira ubunyabigwi bwa Andrew mu muziki. Umutungo we ubarirwa muri miliyari 1.2 z’amadolari.
5. Paul McCartney
Nawe ni ikindi cyamamare mu gukoresha ibicurangisho bitandukanye, wanditse
indirimbo zigera kuri 32 zagiye ziza ku mwanya wa mbere mu gukundwa mu 100 ku
rubuga rwa Billboard, byatumye yandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo cya Guiness.
James Paul McCartney yabonye izuba kuwa 18 Kamena 1942, mu mujyi wa
Liverpool mu Bwongereza. Mu mwaka wa 1957 nibwo yatangiye gukorana n’itsinda ry’abanyamuziki
rizwi nka Quarrymen, ari umwe mu babafasha kwandika indirimbo.
Yaje kandi gukorana n’abahanzi banyuranye barimo Michael Jackson
na Kanye West. Umutungo we ubarirwa muri miliyari 1.08 z’amadolari.
Mu bandi kandi twavuga bafite umutungo wo hejuru mu bahanzi ku isi
harimo P-Diddy ubarirwa muri miliyoni 885 z’amadorali, Madona ufite miliyoni 850 z’amadorali,
Dr. Dre ufite umutungo wa miliyari 820 kimwe na Celine Dion ufite umutungo wa
miliyari 800, abandi bose bakaba baza inyuma yabo.
Kanye West
Rihanna
Jay Z
Andrew Webber
Paul McCartney
P Diddy
Madonna
Dr Dre
Celine Dion