Kanye West, uzwi kandi ku izina rya Ye, ateganya kuririmbira muri stade ya Stade Vélodrome ku wa 11 Kamena 2026. Ni cyo gitaramo rukumbi ateganyije gukorera mu Bufaransa, nubwo kugurisha amatike bitaratangira.
Icyakora, Meya Payan yatangaje ko atishimiye na gato ko uyu muhanzi aza muri Marseille, bitewe n’amagambo n’ibikorwa bye byagiye bishinjwa guteza urwango n’ivangura, cyane cyane ku Bayahudi.
Yagize ati: “Sinshobora kwemera ko Marseille iba urubuga rw’abantu bakwirakwiza urwango cyangwa bashyigikira ku mugaragaro ibitekerezo bya Nazi.”
Mu mwaka ushize, Kanye West yateje impaka zikomeye ubwo yasohoraga indirimbo yise “Heil Hitler”, mu gihe isi yibukaga imyaka 80 ishize hahagaritswe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, aho ubutegetsi bwa Nazism bwari bwaratsinzwe mu Budage.
Nubwo Meya w’umujyi yamaganye iki gitaramo, amategeko yo mu Bufaransa agaragaza ko kugihagarika bishoboka gusa mu gihe hari ibimenyetso ko gishobora guteza umutekano muke cyangwa hakabaho amagambo ashobora kuba icyaha.
Ikigo Mars 360 gitegura iki gitaramo cyatangaje ko cyashyize mu masezerano ingingo zidasanzwe zisaba umuhanzi kubahiriza amategeko y’u Bufaransa no kwirinda amagambo ashobora kurenga ku mategeko.
Mu bandi batishimiye iki gitaramo harimo Fabienne Bendayan, umwe mu banyapolitiki bo mu mujyi, wavuze ko umuntu wigeze kugaragaza ko ashyigikiye Adolf Hitler cyangwa ibitekerezo bya Nazi adakwiye guhabwa urubuga mu mujyi uzwiho kwakira abantu b’ingeri zitandukanye no kubaha amateka.
Kanye West, wigeze kwegukana ibihembo byinshi bya Grammy Awards, amaze imyaka ahura n’ingaruka z’amagambo n’ibitekerezo bye, harimo no gutakaza abafana n’amasezerano y’ubucuruzi.
Mu 2023, yigeze gusaba imbabazi Abayahudi ku magambo yari yaravuze mbere, nubwo impaka ku myitwarire ye zikomeje kugarukwaho kenshi mu itangazamakuru.
France 24 itangaza ko nubwo hari abatabyishimiye, igitaramo cye kiracyateganyijwe, ariko kikaba gikomeje guteza impaka zikomeye mu Mujyi wa Marseille.



Igitaramo cya Kanye West mu Bufaransa gishobora guhagarikwa
