Kanseri y'intanga ngore iri mu ndwara zica abagore benshi ku Isi, ariko ikomeza guteza impungenge kuko ibimenyetso byayo bitangira buhoro buhoro kandi bikaba bisa n'iby'izindi ndwara zisanzwe. Ibyo bituma abagore benshi batinda kugana kwa muganga, indwara ikamenyekana yaramaze gukwira.
Ubushakashatsi bwakozwe n'abahanga bo muri London School of Hygiene and Tropical Medicine bugatangazwa mu kinyamakuru BMJ Oncology, bugaragaza ko abagore barenga 40% basanga bafite kanseri y'intanga ngore ari uko bageze mu bitaro byakira indembe.
Abashakashatsi bavuga ko iyo ndwara imenyekanye muri icyo gihe iba akenshi yaramaze gukomera, bigatuma amahirwe yo kuyivura agabanuka. Abahanga bagaragaje ibimenyetso 10 by'ingenzi umugore adakwiye kwirengagiza, cyane cyane iyo bikomeje iminsi myinshi cyangwa bikagaruka kenshi.
1. Kubyimba inda cyangwa kumva ihora yuzuye: Ni kimwe mu bimenyetso bikunze kugaragara, aho umugore yumva inda ye ibyimbye n'ubwo atariye byinshi.
2. Kubabara mu nda yo hasi cyangwa mu gice cy'amatako (pelvis): Ubu buribwe bushobora gukomeza cyangwa bukagaruka kenshi.
3. Kubura ubushake bwo kurya: Umuntu ashobora gusanga atagishaka kurya nk'uko byari bisanzwe.
4. Guhaga vuba: N'ubwo yaba yariye ibiryo bike, yumva yahaze cyane.
5. Kunyara kenshi cyangwa kugira inkari zihutirwa: Guhora ushaka kujya mu bwiherero kurusha uko byari bisanzwe.
6. Kuribwa mu nda cyangwa kugira ibibazo by'igogora: Ibi bishobora gukomeza igihe kirekire kandi ntibivurike nk'uko bisanzwe.
7. Kumva umunaniro udasanzwe: Umunaniro udashira n'ubwo umuntu aba yaruhutse bihagije.
8. Kubabara umugongo wo hasi: Uburibwe bukomeza kandi nta yindi mpamvu isobanutse ibutera.
9. Kugabanuka ibiro utabigambiriye: Ibiro bishobora kugenda bigabanuka nta mirire cyangwa imyitozo yabihinduye.
10. Kumva utameze neza igihe kirekire: Harimo kugira isesemi, kubura imbaraga cyangwa kumva ubuzima budameze neza muri rusange.
Abashakashatsi bashimangira ko kugira kimwe muri ibi bimenyetso bidahita bivuga ko umuntu arwaye kanseri y'intanga ngore. Icyakora, iyo bikomeje ibyumweru byinshi cyangwa bikagaruka kenshi, ni ngombwa kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo hakorwe isuzuma hakiri kare.
Banavuga ko kumenya iyi ndwara hakiri kare ari byo bitanga amahirwe menshi yo kuyivura no gukira, ari na yo mpamvu basaba abagore gukurikiranira hafi impinduka zose zidasanzwe zibera mu mubiri no kutazirengagiza.
