Ni indirimbo irimo amagambo y'impanuro ku bari mu rugendo rugana mu Ijuru aho basabwa kutarangazwa n'ibigezweho mu Isi. Isaba urubyiruko kutagendera ku mvugo zigezweho zirimo izivuga ko nta kuramba kuko ibyo bishobora gutuma biheba.
Amashusho yayo akozwe mu buryo buryoheye ijisho aho aba baririmbyi bagaragara bahugiye muri telefone na televiziyo kandi bari no mu mirimo itandukanye nko gutegura amafunguro, guteka no gufura.
Yumvikanamo aya magambo "Ndagira ngo twibukiranye gato kuri uru rugendo turimo rwo gutumbira umusaraba. Ese mubona twarihenze bigeze hehe ku buryo ibinezeza by'iyi si bicogoje abagenzi? Aka karyoshye gasa nk'agahora mu itama, utu dututi satani yashinze iwacu mung twe tukiri bato tutubuze gutekereza kwiherezo ry'ibihe?.
Ese ntimubona ko ibyanditswe biri kudusohoreraho! Ibihe bigoye kandi bigoye cyane, nimureke dukureho inzitizi zituma tutishimirwa na Nyiribihe". Mumbwire turakora iki? Mumbwire koko turagana hehe? Ese koko ntituzarama nk'uko bamwe babyibwira? Ngo tubwire abantu imirimo n'ibatangaza Uwiteka yakoze!".
Fred Muhizi, Umuyobozi wa Moriah Worship Team igizwe n'abiganjemo urubyiruko, yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo bise 'Udututi' ari iya kabiri igaragaza amashusho bashyize hanze ariko hari izindi nyinshi z'amajwi zirimo gutunganywa, zizasohoka mu gihe cya vuba.
Yakomereje ku dututi baririmba, ati "Udututi twavugaga ni ibintu byose usanga abantu bahugiyeho cyangwa se binyuzwaho ubutumwa. Urugero: Televiziyo, Telefone, Imbuga nkoranyambaga n'ibindi. Aho usanga abantu benshi ari ho bahugiye ndetse kenshi ugasanga abenshi banakomeza kubihugiraho bari no mu materaniro: Chat, Instagram, Snap chat, Whatsapp, n'ibindi".
Avuga ko ubutumwa bifuzaga gutanga "ni ukudakomeza gutwarwa n'ibigezweho (ari na byo twise udututi) ngo twibagirwe Imana yacu ndetse twibutsaga abantu kudatakaza indangagaciro y'umukristo".
"Mu by'ukuri twakoze amashusho dushaka kwerekana ibiduhuza cyangwa se ibyo dushyira imbere nk'iyo mirimo abantu babika bakazayikora ku munsi w'amateraniro za Televiziyo n'ibindi tujya twireguza n'ubwo ari ngombwa".
Asoza avuga ko muri iyi ndirimbo yabo nshya "Ikindi kintu kirimo ni ukurwanya zimwe mu mvugo zadutse zivuga ko nta kuramba guhari, nabyo bigwiza ubwihebe muri sosiyete ari ho havuga ngo "ese koko ntituzarama nk'uko bamwe babyibwira ngo tuvuge imirimo n'ibitangaza Uwiteka yakoze?". Hanyuma dusoza tubwiriza kumaramaza nubwo bimeze bityo "twahisemo kumushakira ubuturo mu mitima yacu".
"Udututi" niyo ndirimbo ya kabiri y'amashusho bashyize hanze
"Moriah Worship Team", itsinda ryo kwitega mu muziki wa Gospel