Kane ni we ukwiye Ballon d’Or kurusha Mbappé na Yamal – Agbonlahor

Imikino - 23/09/2026 3:05 PM
Share:

Umwanditsi:

Kane ni we ukwiye Ballon d’Or kurusha Mbappé na Yamal – Agbonlahor

Uwahoze ari umukinnyi wa Aston Villa, Gabriel Agbonlahor, yasabye Kylian Mbappé na Lamine Yamal kureka kuvuga cyane ku gihembo cya Ballon d’Or, avuga ko Harry Kane ari we ukwiye kugitwara uyu mwaka.

Igihembo cya Ballon d’Or gitangwa ku mukinnyi wagaragaje umusaruro ukomeye kurusha abandi mu mwaka w’imikino, kikaba gitegerejwe gutangwa ku wa 26 Ukwakira 2026.

Mbappé, Yamal na Kane bari mu bakinnyi bakomeye bahabwa amahirwe yo guhatanira iki gihembo, nubwo nta n’umwe muri bo uragitwara. Mbappé na Yamal ariko bamaze kugaragara ku rutonde rw’abakinnyi batatu ba mbere mu myaka yashize.


Mbappé, ukinira Real Madrid, yagize umwaka mwiza aho yatsinze ibitego 42 mu mwaka ushize w’imikino, ndetse aba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Champions League na La Liga. Uyu mukinnyi w’Ubufaransa aherutse kuvuga ko yumva afite icyizere cyo kwegukana Ballon d’Or.


Ku ruhande rwa Yamal, umusore wa Barcelona na we agaragaza ko afite impamvu zikomeye zituma yizera ko ashobora kwegukana iki gihembo. Yavuze ko uburyo akina ari bwo bw’ingenzi mu gutuma ahatanira Ballon d’Or, ndetse avuga ko kuba yaragize uruhare mu ikipe y’Espagne yatwaye Igikombe cy’Isi na byo bimwongerera amahirwe.

Harry Kane we yahisemo kutagira byinshi avuga ku bijyanye n’iki gihembo, ibintu Agbonlahor yavuze ko amushima ho.

Agbonlahor yavuze ko atishimira kubona Mbappé na Yamal bakomeza kuvuga ku kuba bakwiye gutwara Ballon d’Or, mu gihe we asanga Kane ari we ukwiriye iki gihembo.

Ati: “Mvugishije ukuri, ndambiwe kubona Lamine Yamal na Mbappé bavuga ku mbuga nkoranyambaga ko bakwiye gutwara Ballon d’Or. Nkunda uburyo Harry Kane acecetse. Harry Kane ni we nkunda kandi ni we uzagitwara.”

Yakomeje avuga ko kuvuga kenshi ko ukwiye igihembo bitagufasha kukegukana. Ati: “Ntabwo mbikunda. Iyo mba ari njye utora, navuga nti ‘ceceka’. Gukomeza kuvuga ko ukwiye kugitwara ntabwo bizatuma ugitwara. Harry Kane akwiye Ballon d’Or, yakoze byinshi kurusha abandi.”


Kane yagize umwaka w’imikino udasanzwe muri Bayern Munich, aho yatsinze ibitego 61 mu mikino 51 yakinnye, afasha iyi kipe kwegukana Bundesliga na DFB-Pokal.

Uyu rutahizamu w’u Bwongereza yanagize uruhare rukomeye mu ikipe y’igihugu cye mu Gikombe cy’Isi, aho yatsinze ibitego bitandatu.

Si Agbonlahor ubibona gutyo gusa kuko na Alan Brazil yashyigikiye igitekerezo cy’uko Kane akwiye Ballon d’Or, avuga ko igihe kigeze ngo iki gihembo kijye mu nzu ye, nk’uko tubikesha talkSPORT.

Kane aramutse atwaye Ballon d’Or, yaba ari we Umwongereza wa mbere ugitwaye kuva Michael Owen yagitwara mu 2001. Yaba kandi umukinnyi wa mbere wa Bayern Munich ugitwaye kuva Karl-Heinz Rummenigge yacyegukana mu mwaka wa 1981.

Agbonlahor kandi yagarutse ku byabaye kuri Robert Lewandowski mu 2021, ubwo benshi bari bamutegerejeho Ballon d’Or ariko igatwarwa na Lionel Messi.

Yavuze ko adashaka ko amateka nk’ayo yisubiramo kuri Kane. Ati: “Ibi byaba bisa n’ibyabaye kuri Lewandowski. Mu gihe cya Covid-19, abantu bose batekerezaga ko ari we wari gutwara Ballon d’Or, ariko ntiyayitwaye. Harry Kane natayitwara, abantu benshi bazabyamagana.”

Mu gihe hasigaye igihe gito ngo hamenyekane uzegukana Ballon d’Or ya 2026, Harry Kane, Kylian Mbappé na Lamine Yamal bakomeje kugarukwaho nk’abakinnyi bafite amahirwe yo kugitwara.

Nubwo Mbappé na Yamal bagaragaje impamvu bumva bakwiye iki gihembo, Agbonlahor we asanga umusaruro wa Kane mu mwaka ushize w’imikino ari wo utuma akwiye kugishyirwa mu biganza bye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...