Mu butumwa RBC yanyujije ku rubuga rwayo rwa X, yasabye
abantu bagitinya kwipimisha Virusi Itera SIDA kubikora, kuko ari bwo buryo
bwonyine bwo kumenya niba umuntu ayifite cyangwa atayifite.
RBC yagize iti: “Kandi wabona ugitinya kwipimisha Virusi
Itera SIDA? Kwipimisha Virusi Itera SIDA ni bwo buryo bwonyine bwo kumenya uko
uhagaze, kugira ngo ufate ingamba z'ubuzima bwawe.”
RBC kandi yibukije ko SIDA ikiriho, bityo ko abantu
bakwiye gukomeza kwirinda no kumenya uko bahagaze mu bijyanye na Virusi itera
SIDA.
RBC isaba abantu kutagira ubwoba bwo kwipimisha, kuko
kumenya uko umuntu ahagaze bimufasha gufata ibyemezo bijyanye n’ubuzima bwe no
gushaka ubufasha bw’inzobere igihe bibaye ngombwa.

