Kandi wabona ugitinya kwipimisha Virusi itera SIDA? Dore inama za RBC

Ubuzima - 12/09/2026 1:15 PM
Share:

Umwanditsi:

Kandi wabona ugitinya kwipimisha Virusi itera SIDA? Dore inama za RBC

Mu gihe hari abatinya kwipimisha Virusi Itera Sida kubera impamvu zitandukanye zirimo isoni, no gutinya ko bashobora kuba baranduye, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyibukije abantu ko kwipimisha Virusi Itera SIDA ari ingenzi mu kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze no gufata ingamba zikwiye.

Mu butumwa RBC yanyujije ku rubuga rwayo rwa X, yasabye abantu bagitinya kwipimisha Virusi Itera SIDA kubikora, kuko ari bwo buryo bwonyine bwo kumenya niba umuntu ayifite cyangwa atayifite.

RBC yagize iti: “Kandi wabona ugitinya kwipimisha Virusi Itera SIDA? Kwipimisha Virusi Itera SIDA ni bwo buryo bwonyine bwo kumenya uko uhagaze, kugira ngo ufate ingamba z'ubuzima bwawe.”

RBC kandi yibukije ko SIDA ikiriho, bityo ko abantu bakwiye gukomeza kwirinda no kumenya uko bahagaze mu bijyanye na Virusi itera SIDA.

RBC isaba abantu kutagira ubwoba bwo kwipimisha, kuko kumenya uko umuntu ahagaze bimufasha gufata ibyemezo bijyanye n’ubuzima bwe no gushaka ubufasha bw’inzobere igihe bibaye ngombwa.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...