Kandi ntimwishushanye n'abiki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugire imitima mishya, kugirango mumenye ibyo Imana ishaka....

Iyobokamana - 09/08/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Kandi ntimwishushanye n'abiki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugire imitima mishya, kugirango mumenye ibyo Imana ishaka....

Kandi ntimwishushanye n’abiki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugire imitima mishya, kugirango mumenye ibyo Imana ishaka, aribyo byiza kandi bitunganye rwose….., ndababwira umuntu wese muri mwe mbwirijwe n’ubuntu nahawe , mwe kwifata uko mutari , ahubwo mutekereze mwitonze nk’uko Imana yagereye umuntu wese kwizera (Abaroma 12:2-3).

Iyi mvugo “ab’iki gihe” ntago ari imvugo yaje vuba , ahubwo ni imvugo isanzwe nk’uko bavuga ngo nta ngoma itagira ab’ubu, ikaba ahanini ivugwa batavuga igihe cy amasaha cyangwa iminsi gusa ahubwo banavuga abiki gihe nk'abantu badakurikiza umuco, ibyigenge, abananiranye cyangwa se abitwara uko bidakwiye, akaba ariyo mpamvu Pawulo yavugaga ko mu mibereho ya gikiristo bakwiye kudashaka gusa nabo bíki gihe,cyangwa gukora nk’ibitari ibya Gikiristo.

Mu by'ukuri aya ni amagambo Pawulo intumwa yandikiye itorero ry ’abaroma,nk’uko yayahaye umutwe ugira uti “imirimo ikwiriye imibereho ya Gikiristo”, byari bikwiriye ko umuntu wese muri rusange ayagira nkaye bwite, kuko hari byinshi usanga bikorwa ariko ugasanga bikozwe ari ukwigana andi mahanga, nyamara bitari bikwiye umuntu wubaha Imana tugendeye ku ndanga gaciro zacu, by’umwihariko nk’iwacu i Rwanda, aha twatanga ubusobanuro n’ingero z’amwe mu magambo yavugaga :

Kutishushanya: Ni ukutifata nk’abo utari bo cyangwa udashobora kuzaba bo, kwigaragaza uko utari, kwiyambika indi shusho itari iyawe.

Kwishushanya n'ab'iki gihe:  Gukora ibyo abagomera Imana bakora, kwica indanga gaciro z’abana b’Imana, ukigaragaza nk’ukorera Satani nyamara witirirwa izina ry’ Imana.

Kumenya ibyo Imana ishaka: aha bidusaba kubanza gusaka Imana twe ubwacu noneho nayo ikatwiyereka ndetse ikatwigisha ibyo ishaka kuko ivuga ngo nkunda abankunda kandi abanshakana umwete bazambona.

Guhinduka : Ukurikije amateka y'abantu benshi twagiye tuvukira mu bujiji no kutamenya Imana ariko birakwiye ko abantu b'Imana bahinduka rwose bakava mu byaha n'imihango bya kera, ari byo bya gipagani bakagarukira Imana yo mu ijuru,

Kugira umutima mushya: Iyo umuntu ahindutse akareka ibyaha aba abaye icyaremwe gishya, ibya cyera bibi bikarangira, bityo umutima ugira ubuzima bushya.

Imana ni Iyera kandi ishaka ko abantu bayo bera kugirango izabishyire batariho ikizinga cyíbyaha, niyo mpamvu twese hamwe dukwiriye kugira imitima izinutwe ibyaha kandi itararikira ibidahesha Imana icyubahiro,ahubwo amategeko yayo abe ariyo twibwira ku manywa na nijoro ( zaburi 1:1-3
Ubuntu n'amahoro bigwire muri mwe!

Evangelist Shema Prince.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...