Kampala: Ibirori n’ibitaramo byahagaritswe kubera ubwoba bwa Ebola

Imyidagaduro - 28/05/2026 10:02 AM
Share:

Umwanditsi:

Kampala: Ibirori n’ibitaramo byahagaritswe kubera ubwoba bwa Ebola

Guverinoma ya Uganda yafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byose bihuriza hamwe abantu benshi birimo ibitaramo bya muzika, imyigaragambyo n’ibindi birori rusange, nyuma y’ubwiyongere bw’impungenge z’icyorezo cya Ebola gikomeje gukwirakwira muri karere.

Iki cyemezo cyatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, yavuze ko ibikorwa byiswe “non-structured public events” bishobora koroshya ikwirakwira ry’iyi ndwara kubera ubucucike bw’abantu no gukoranaho bya hato na ahto.

Dr. Diana Atwine, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, yavuze ko igihugu kiri gushyira imbere ubuzima bw’abaturage kurusha ibindi byose. Yagize ati: “Turashaka kugabanya ibikorwa byose bishobora guteza ubwandu bwa Ebola.”

I Kampala no mu duce twegereye umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni ho hafashwe nk’ahari ibyago byinshi, nyuma y’uko hari abantu bamaze kwandura iyi ndwara ndetse na bamwe mu bakozi bo kwa muganga bakaba barayanduye.

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, na we aherutse gusubika ibirori bya Uganda Martyrs Day byari biteganyijwe muri Kamena 2026 kubera ubwoba bwa Ebola. Mu butumwa bwe yavuze ko “ubuzima bw’abantu bugomba kuza mbere ya byose.”

Minisiteri y’Ubuzima kandi yasabye abaturage kwirinda gusuhuzanya bahana ibiganza, gukaraba intoki kenshi no gutanga amakuru ku muntu wese ugaragaza ibimenyetso bya Ebola birimo umuriro, kuruka cyangwa kuva amaraso.

Kugeza ubu Uganda imaze kwemeza abantu barindwi banduye Ebola, ibintu byatumye igihugu gifunga bimwe mu bice by’umupaka gihuriyeho na Congo ndetse hashyirwaho igenzura rikomeye ku ngendo zambukiranya ibihugu.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...