Kamonyi: MTN na MoMo Rwanda batanze Mituweli banavugurura Inzu ababyeyi babyariramo na Laboratwari

Amakuru ku Rwanda - 19/06/2026 4:36 PM
Share:

Umwanditsi:

Kamonyi: MTN na MoMo Rwanda batanze Mituweli banavugurura Inzu ababyeyi babyariramo na Laboratwari

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN na MoMo Rwanda Ltd bavuguruye inzu ababyeyi babyariramo na Laboratwari by’ikigo nderabuzima cya Kigese cyo mu Karere ka Kamonyi, banatanga Mituweli ku baturage 500 binyuze muri gahunda Y'ello Care.

MTN Y'ello Care ni gahunda yatangiye muri 2007 aho abakozi ba MTN na MoMo Rwanda bakora imirimo itandukanye buri mwaka kuva tariki ya 1 z’ukwezi kwa 6 kugeza tariki ya 21. Uyu mwaka, iyi gahunda yari ifite insanganyamatsiko igira iti: ”Ubuzima bubereye buri Munyarwanda”.

Ni muri urwo rwego MTN Rwanda na MoMo Rwanda Ltd bavuguruye inzu ababyeyi babyariramo na Laboratwari byo ku kigo nderabuzima cya Kigese mu karere ka Kamonyi byubatswe mu 1984. Hanatanzwe ibikoresho bitandukanye byo kwa muganga hatanangwa Mituweli ku baturage 500 batishoboye.

Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Kagame yavuze ko icyo bakoze atari ukuvugurura izi nyubako gusa ahubwo ari no kubaka igihugu. Ati: ”Hari iyi nyubako twatashye uyu munsi twashoboye kuvugurura ariko icyatuzanye hano ntabwo ari inyubako gusa, ahubwo turi kumwe mu kubaka igihugu. Kubaka igihugu bitangirira mu buzima, abaturage badafite ubuzima, igihugu ntabwo cyabaho.”

 Ati: ”Duhora tuvuga ko MoMo ari ubuzima. Iyo nkoherereje amafaranga ndaseka kuko nzi ko ari ubuzima ngiye kuguhindurira. Iyo ubonye amafaranga bakoherereje, ujya gukemura ikibazo kandi muri ibyo bibazo hashobora kuba harimo ibikeneye kujya kwa muganga.”

Yavuze ko iyo umubyeyi abwiwe ko atwite ariishima ariko agasigarana ikibazo cy’ibyo azahura nabyo mu gihe cy’amezi 9 asigaye bityo ko ibi bikorwa byakozwe ari ibyo gufasha abazajya bahura n'ibyo bibazo.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Monzer Ali yavuze ko gusoza iyi gahunda Yello Care hatarebwa izi nyubako zavuguruwe gusa ahubwo harebwa ubuzima bw’abaturage bugiye guhinduka.

Ati: ”İyi gahunda ntabwo ari inyubako gusa, ahubwo ni umubyeyi uzabyara neza kandi mu mutekano. Ni umwana uzahabwa ubuvuzi ku gihe, ni umuryango uzagira amahoro yo mu mutima."

Yakomeje avuga ko Y'ello Care ari ugusigira abaturage impinduka zirambye ndetse ko bahisemo ibikorwa kurusha amagambo. Ati: ”Yello Care ntabwo ari ukubaka inyubako, ni ugusigira abaturage impinduka zirambye. Ibyo dukora uyu munsi ni cyo gisobanuro nyakuri cya 'Nicyo gihe'. Twahisemo ibikorwa aho guhitamo amagambo kugira ngo dusige impinduka zirambye."

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, yashimiye MTN Rwanda kuba yarahisemo Akarere ka Kamonyi ikahakorera ibi bikorwa. Ati: ”Mwarakoze cyane guhitamo kuza gufasha abaturage b’Akarere ka Kamonyi. Mu by'ukuri twari dufite ikibazo aho ababyeyi babyarira hano batabashaga guhabwa serivise zinoze kubera kubura ibikoresho ndetse n'aho babyarira hameze neza. 

Icyo rero ni ikintu gikomeye kubona abafatanyabikorwa baza bazanye ibisubizo bakaza gufasha abaturage bacu natwe nk’ubuyobozi bw’akarere twagira ngo tubibashimire cyane. “

Yavuze ko ibi atari ugusana ahubwo bivuze ko MTN n’abaturage ba Kamonyi bagiranye igihango. Ati: ”Ibi rero ntabwo ari ugusana gusa no gushyiramo ibikoresho ahubwo birenze ahongaho bikagera no mu mitekerereze ya buri munsi ku baturage batuye hano. Ibi bivuze ko MTN n’abaturage ba Kamonyi tugiranye igihango”.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Monzer  Ali mu gikorwa cyo gusoza kuvugurura inzu ababyeyi babyariramo na Laboratwari byo ku kigo nderabuzima cya Kigese

MTN na MoMo Rwanda batanze ibikoresho bitandukanye ku kigo nderabuzima cya Kigese

Byari ibyishimo bidasanzwe ku baturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Kigese nyuma yo gushyikirizwa inzu ababyeyi babyariramo na Laboratwari byavuguruwe na MTN na MoMo Rwanda 

Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Kagame yavuze ko icyo bakoze atari ukuvugurura izi nyubako gusa ahubwo ko ari ukubaka igihugu

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Monzer Ali yavuze ko gusoza iyi gahunda Y'ello Care hatarebwa izi nyubako zavuguruwe ahubwo harebwa ubuzima bw’abaturage bugiye guhinduka

MTN na MoMo Rwanda batanze Mituweli 500 ku baturage batishoboye bo mu Karere ka Kamonyi

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, yashimiye MTN Rwanda kuba yarahisemo Akarere ka Kamonyi ikahakorera ibi bikorwa

Inzu ababyeyi babyariramo y'ikigo nderabuzima cya Kigese yavuguruwe na MTN na MoMo Rwanda

Abakozi n'abayobozi batandukanye na MTN na MoMo Rwanda bitabiriye iki gikorwa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...