Kaminuza zigenga muri Afurika zikomeje kwigaragaza nk’imbaraga nshya mu guteza imbere uburezi, ubushakashatsi n’udushya two ku rwego mpuzamahanga.
Nk’uko bigaragara mu isesengura rya AD Scientific Index 2026, kaminuza 471 zigenga zo mu bihugu 54 ni zo zasuzumwe, hatangazwa 10 za mbere zigaragaza ubudasa mu musaruro w’abashakashatsi, ubufatanye n’uruhare mu iterambere ry’aho zikorera.
Maroc niyo iyoboye urutonde, ibikesha cyane kaminuza ebyiri zikomeye: Mohammed VI Polytechnic University, yashinzwe mu 2014, niyo ya mbere muri Afurika kandi iza ku mwanya wa 138 ku isi, ikagira n’abashakashatsi 31 bari mu 10% ba mbere ku isi mu by’ikoranabuhanga n’ingufu zisubira.
Indi ni Université Euro-Méditerranéenne de Fès, izwiho ubushakashatsi buhanitse n’imishinga mpuzamahanga iteza imbere ubushobozi bw’urubyiruko rwa Maroc.
Misiri ikurikiraho n’amashuri ane akomeye arimo American University in Cairo, Future University, Arab Academy for Science, Technology & Maritime Transport, na German University in Cairo.
Aya mashuri afitiye Afurika akamaro mu ikoranabuhanga, inganda n’ubushakashatsi bujyanye n’ibiribwa byo mu nyanja, ndetse ahuza abarimu n’abashakashatsi ku rwego mpuzamahanga. British University in Egypt nayo iri mu 10 za mbere, izwiho ibyigisho bishingiye ku rwego rw’uburezi bw’u Bwongereza.
Nigeria nayo yigaragaza ku rutonde binyuze muri Covenant University, ifite izina rikomeye mu ikoranabuhanga n’ubucuruzi, ndetse na MAAUN, ishuri rishya rigaragaza icyizere mu kwagura uburezi bwigenga. Botswana nayo ikomeza kwiyubaka binyuze muri Botswana International University of Science & Technology, yihariye mu bushakashatsi bwa siyansi n’ikoranabuhanga.
Afurika y’Epfo ntabwo yagaragaye ku rutonde kubera amategeko yari amaze igihe abuza amashuri yigenga kwitwa kaminuza. Nyuma yo kuvugurura itegeko mu Ukwakira 2025, ibigo byigenga byahawe uburenganzira bwo kwitwa university, university college cyangwa higher education college, bikaba bitanga icyizere ko mu myaka iri imbere bizatangira kugaragara no mu manota mpuzamahanga.
Urutonde rwa kaminuza 10 za mbere rugaragaza imbaraga z’ubushakashatsi, ubumenyi n’ubufatanye mpuzamahanga. Kuba Maroc, Misiri, Nigeria na Botswana ari byo bihugu biri ku isonga, byerekana ko kaminuza zigenga zo ku mugabane w’Afurika zimaze kugera ku rwego rubasha guhatana n’amashuri yo ku isi hose.
