Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Didas Kayihura Muganga, yavuze ko iyi hoteli izaba ifite serivisi zo ku rwego rutandukanye, kuva kuri hoteli z’inyenyeri eshatu kugeza ku nyenyeri eshanu.
Hazanateganywa inzu zizajya zicumbikamo abashakashatsi, abarimu baturutse mu mahanga n’abandi bashyitsi bifuza kumara igihe kirekire.
Prof. Kayihura yavuze ko iyi gahunda ifite intego ebyiri z’ingenzi; kongerera Kaminuza y’u Rwanda inkomoko nshya y’amafaranga no gukemura icyuho kiri mu rwego rw’amahoteli yo mu Mujyi wa Huye, aho kugeza ubu nta hoteli y’inyenyeri eshanu ihari.
Yagize ati: “Turashaka ko umushyitsi ukomeye uje i Huye, wifuza gucumbika muri hoteli y’inyenyeri eshanu, abona aho acumbika kuko ubu nta yo dufite. Ni na ko bimeze ku macumbi y’inyenyeri enye n’eshatu.”
Yakomeje avuga ko hazanubakwa inzu izagenerwa abantu bashaka gucumbika igihe kirekire, cyane cyane abashakashatsi n’abarimu baturutse mu mahanga baza muri Kaminuza y’u Rwanda.
Huye ifite amahoteli menshi ariko nta y’inyenyeri eshanu ihari
Imibare yo muri Rwanda Statistical Yearbook 2025 igaragaza ko mu 2024, Akarere ka Huye kari gafite ibigo 38 bitanga serivisi z’amacumbi, bifite ibyumba byose hamwe 938.

Huye kandi ifite
amahoteli abiri y’inyenyeri enye, ariko kugeza ubu nta hoteli y’inyenyeri
eshanu irahubakwa.
Kaminuza y’u Rwanda ivuga
ko hoteli iteganya kubaka itagamije guhangana n’amahoteli asanzwe akorera muri
Huye, ahubwo ishaka kuzuza serivisi zisanzwe zihari, cyane cyane bitewe
n’umubare w’abashyitsi baza muri uyu mujyi.
Abo bashyitsi barimo
abanyeshuri n’abarimu, abashakashatsi, ba mukerarugendo, amakipe y’imikino,
abitabira inama n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Prof. Kayihura yavuze ko
iyi hoteli izafasha cyane cyane abashakashatsi n’abarimu basura Kaminuza y’u
Rwanda baturutse mu bihugu bitandukanye.
Ati: “Hoteli iteganyijwe
izuzuza serivisi zitangwa n’amahoteli asanzwe, kandi izafasha guteza imbere
ishoramari mu rwego rw’ubukerarugendo n’amacumbi, cyane cyane itanga aho
abarimu n’abashakashatsi basura Kaminuza y’u Rwanda bashobora gucumbika.”
Kaminuza y’u Rwanda
iracyakomeza inzira zo kubona ibyangombwa bikenewe, birimo uruhushya rwo
kubaka. Iyo hoteli nirangira, biteganyijwe ko izacungwa n’abafite
ubunararibonye mu bijyanye n’imicungire y’amahoteli.
UR ishaka kongera ubushobozi
bwo kwigira
Uyu mushinga wa hoteli
uri mu mugambi mugari wa Kaminuza y’u Rwanda wo gushaka izindi nzira zo
kwinjiza amafaranga, mu gihe iyi Kaminuza yifuza ko mu myaka ine iri imbere
izajya yishyura 63% by’ibikorwa byayo ikoresheje amafaranga yinjiza ubwayo.
Iyi gahunda iri gushyirwa
mu bikorwa cyane cyane binyuze muri UR Holding na UR Engineering.
UR Holding yatangiye
yibanda kuri serivisi z’ubuzima zirimo ubuvuzi bw’amenyo, ibijyanye n’amashusho
y’ubuvuzi, physiotherapy na laboratwari, ariko kugeza mu 2025 yari imaze
kwagura ibikorwa byayo bigera kuri 79.
Muri ibi bikorwa harimo
ubuhinzi, ubworozi bw’amafi, serivisi z’ubuzima, gushaka abakozi, serivisi
z’ubucuruzi, icapiro ndetse n’ubwakirizi n’amacumbi.
Prof. Kayihura yavuze ko
gutandukanya amasoko ya Kaminuza yinjizamo amafaranga ari ingenzi mu kuyifasha
gukomeza gutera inkunga uburezi, ubushakashatsi no guhanga udushya, ndetse no
kugabanya kwishingikiriza cyane ku nkunga zisanzwe.
Huye kandi ifatwa
nk’ahantu heza ho gushora imari kubera umubare munini w’abanyeshuri n’abakozi
b’ibigo by’amashuri makuru.
Uyu mujyi ufite ibigo
bine by’amashuri makuru, bifite abanyeshuri barenga 18,000, uretse abarimu,
abashakashatsi n’abandi bakozi. Ibi bituma hakomeza kubaho isoko ry’amacumbi,
amaresitora, ubwikorezi n’izindi serivisi.
UR ishaka n’abashoramari
mu macumbi y’abanyeshuri
Usibye hoteli, Kaminuza
y’u Rwanda irashaka kandi gukorana n’abashoramari mu kubaka amacumbi
y’abanyeshuri.
Prof. Kayihura yavuze ko
ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rikorera i Huye rifite abanyeshuri barenga
13,000 n’abakozi barenga 600, ariko amacumbi ya Kaminuza akaba ashobora kwakira
abanyeshuri bagera ku 4,000 gusa.
Ibi bituma abanyeshuri
ibihumbi bacumbika hanze ya Kaminuza, mu macumbi yigenga atandukanye, amwe muri
yo akaba atujuje ibisabwa mu rwego rw’ubuziranenge.
Kaminuza ifite ubutaka
bushobora gukoreshwa muri ubu bufatanye n’abashoramari. Mu buryo bumwe,
Kaminuza ishobora gutanga ubutaka, umushoramari agatanga amafaranga yo kubaka
no guteza imbere umushinga.
Hari n’indi mishinga
ishobora gukorwa ku bufatanye, buri ruhande rugatanga umusanzu rwarumvikanyeho.
Kaminuza y’u Rwanda ivuga
ko umushoramari ufite umushinga mwiza ujyanye n’intego zayo ashobora kuyegera
bakawuganiraho.
Kandi mu gihe UR iteganya
kongera umubare w’abanyeshuri biga i Huye ukagera hafi ku 20,000 mu myaka iri
imbere, bikekwa ko n’icyifuzo cy’amacumbi kiziyongera.
Guverineri Kayitesi
yashimye uyu mushinga
Guverineri w’Intara
y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yashimye uyu mushinga wa Kaminuza y’u Rwanda,
avuga ko ushobora gufasha Huye kwakira inama n’ibindi bikorwa byitabirwa
n’abantu benshi.
Yavuze ko hoteli nshya
izongerera Huye ubushobozi bwo kwakira inama z’abantu bagera kuri 500, cyane
cyane iyo ibyumba byayo birenga 150 byiyongereye ku by’amahoteli asanzwe ahari.
Guverineri Kayitesi
yavuze ko uyu mushinga ugaragaza imbaraga zishyirwa mu gukurura ishoramari mu
Mujyi wa Huye no guteza imbere ubufatanye hagati y’inzego za Leta, abashoramari
n’abafatanyabikorwa mu iterambere.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego
rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Jean-Guy Afrika, na we yavuze ko kumenya
amahirwe y’ishoramari bidahagije, ahubwo hakenewe n’imbaraga zo kuyahindura
imishinga ifatika.
Yavuze ko intego atari
ukuvuga gusa ku mahirwe ari mu turere, ahubwo ari ugufatanya kugira ngo ayo
mahirwe avemo imishinga ifatika, kandi abashoramari basanzwe bakorera mu gihugu
na bo bafashwe kwagura ibikorwa byabo.
Huye ikomeje kwagura
ibikorwa by’iterambere
Uyu mushinga wa Kaminuza
y’u Rwanda uje mu gihe Umujyi wa Huye ukomeje gushaka kongera umwanya wawo
nk’umwe mu mijyi y’ingenzi yunganira Kigali.
Huye imaze igihe izwi
nk’umujyi w’uburezi, kandi mu myaka ishize ibikorwa by’ubukungu byongeye
kwiyongera nyuma y’uko amashami atandukanye ya Kaminuza y’u Rwanda agarutse
gukorera muri uyu mujyi.
Leta kandi yatangaje
gahunda yo kwimurira icyicaro cy’inzego zimwe na zimwe za Leta i Huye, bikaba
biteganyijwe ko bishobora kuzana abakozi benshi, abashyitsi benshi ndetse no
kongera icyifuzo cy’amacumbi n’izindi serivisi.
Kuri Kaminuza y’u Rwanda,
hoteli iteganyijwe i Huye rero igamije ibintu bibiri by’ingenzi: gukemura
icyuho cy’amacumbi yo ku rwego rwo hejuru no gukoresha umutungo wa Kaminuza mu
mishinga iyinjiriza amafaranga.
