Iyi
mitaka igaragara mu ndirimbo ye nshya yitwa “If I Was a God”, ivuga ku rukundo rwinshi
yakwifuzaga guha uwo akunda, iyo aza kugira ubushobozi bwo gukora byose
nk’Imana.
Indirimbo
yakorewe muri Kambeland Studios yashinzwe na Kambe ubwe. Amashusho yayo yakozwe
na NP Go the Juice, umwe mu bahanga mu njyana ya EDM, mu gihe 'Mixing' na 'Mastering' byakozwe na Li John (Crazy Mix).
Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu bice bitandukanye by’u Rwanda bizwiho ubukerarugendo, harimo Pariki ya Nyungwe ndetse n’Akagera, ari naho yakoreshejemo imitaka izwi nka 'Hot Air Ballon'.
By’umwihariko,
hifashishijwe ‘Hot Air Balloon’ y’ikigo Royal Balloon Rwanda, aho izamuka mu
kirere cya Pariki y'Akagera, bituma amashusho agaragaza ubwiza bw’igihugu mu
buryo budasanzwe. Hot Air Ballon zifite ubushobozi bwo kuzamuka mu kirere
zikagera muri metero ziri hagati ya 100 na 1000.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Kambe yavuze ko gukoresha ‘Hot Air Balloon’ “byatumye
amashusho y’indirimbo aba ubukangurambaga bushya bwerekana u Rwanda nk’igihugu
gifite agaciro gakomeye mu bukerarugendo no mu buhanzi.”
Yongeyeho
ko intego ye ari ukuzamura umuziki wa EDM mu Rwanda, akawuhuza n’amashusho
yihariye agaragaza ibyiza nyaburanga by’igihugu.
EDM, injyana imaze guhindura isi y’imyidagaduro
Electronic
Dance Music (EDM) ni imwe mu njyana zikomeje gufata indi ntera mu isi
y’imyidagaduro. Abantu benshi bayibona nk’ijwi ry’udushya, rihuriza hamwe
ikoranabuhanga, ubuhanzi n’imyidagaduro, rikabyara umuco wihariye.
EDM
yatangiye kwigaragaza mu myaka ya 1970–1980, ubwo habyazwaga injyana za House (Chicago),
Techno (Detroit), ndetse na Trance (Germany).
Ibi
byatumye hakomoka uburyo bushya bwo gukoresha igicurangisho cya ‘synthesizers’,
‘drum machines’, na ‘digital effects’, bigarura umuziki udasanzwe uhuza abantu
mu kubyina.
Uretse
kuba ari umuziki woroshye gutunganya, EDM yigaruriye abantu ku isi yose binyuze
mu bitaramo bikomeye nka Tomorrowland, Ultra Music Festival na Coachella. Ibi
byabaye ubukerarugendo bwihariye, kuko ibihumbi by’abantu bajya mu bihugu
bitandukanye bitabiriye ibi birori.
EDM
ni yo yagize uruhare rukomeye mu gukundisha isi gukoresha Digital Audio
Workstations (DAWs) nka FL Studio, Ableton Live cyangwa Logic Pro. Byoroheje
abahanzi bashya kwinjira mu muziki, bituma umuziki uba isoko idakama y’ubuhanzi
bushya.
Abahanzi
nka David Guetta, Calvin Harris, Tiësto, Martin Garrix, Avicii, Steve Aoki
n’abandi, babaye ibyamamare mpuzamahanga binyuze muri EDM. Uyu muziki watumye
DJ aba umuhanzi nyir’izina, atari uvanga indirimbo z’abandi gusa.
Uretse
kuba injyana ikundwa, EDM yabaye inganda nini z’ubukungu, aho ibitaramo byayo
byinjiza miliyari z’amadolari buri mwaka. Byagize n’uruhare mu guteza imbere
ubukerarugendo, ubucuruzi bw’imyambaro, n’imyidagaduro y’amasoko manini.
Kambe
yabaye umuhanzi wa mbere mu Rwanda ukoresheje ‘Hot Air Balloon’ mu mashusho
y’indirimbo, hejuru ya Pariki ya Nyungwe
Amashusho
y’indirimbo “If I Was a God” yafatiwe hejuru ya Pariki y'Akagera,
agaragaza ubukerarugendo bw’u Rwanda
Kambe
avuga ko gukoresha Hot Air Balloon ari uburyo bushya bwo kumenyekanisha u
Rwanda binyuze mu muziki
Indirimbo
yakozwe na NP Go The Juice mu majwi, naho Li John (Crazy Mix) arayinononsora (Mastering)
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘IF I WAS A GOD’ Y'UMUHANZI KAMBE