Kamatari Sandra, Murenzi Abdallaziz, Mugabo Julius, Sol Solange na DJ Pinky bagiye guhurira muri 'To Success'

Imyidagaduro - 02/08/2026 6:40 AM
Share:

Umwanditsi:

Kamatari Sandra, Murenzi Abdallaziz, Mugabo Julius, Sol Solange na DJ Pinky bagiye guhurira muri 'To Success'

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushakira amayira mashya n’ibisubizo birambye inzego z’ubuhanzi, ubukungu n’iterambere, urubyiruko n’abashoramari bafite amahirwe akomeye yo kwagura amarembo binyuze mu gikorwa cyiswe ‘To Success’.

Iyi gahunda izaba ku wa 28 Kanama 2026, yitezweho guhuriza hamwe bamwe mu banyarwanda b’inararibonye n’abahanga basanzwe bafite ibigwi n’ijambo mu buryo bunyuranye.

Umuyobozi wa 'To Success', Abitije Seraphin Elise, yatangaje ko binyuze abantu bazitabira 'To Success' bazagira umwanya wo kunguka ubumenyi buganisha ku kugera kure mu buryo bwiza mubyo bakora.

Ati: "Intego nyamukuru yashyizwe imbere muri iki gikorwa cyacu ni ugusangira ubumenyi n’ubunararibonye, kurema imiyoboro mishya yo kumenyana no gukorana (networking), ndetse no gufungura amarembo mashya y’iterambere rishingiye ku bufatanye bw'abari mu byiciro binyuranye birimo ubuhanzi n'ikoranabunga."

Iyi gahunda ije nyuma yo kubona icyuho cy'aho abantu bafite ubumenyi bahurira n'ababwifuza cyangwa bo ubwabo bagahura hagamijwe kurema ahazaza heza harambye cyane mu ruganda rw'ubuhanzi n'ikoranabunga rikomeje kuza imbere mu biyoboye ibindi.

Yavuze ko ariko uko iki gikorwa giteguye hazaba harimo n'uburyo bwo gufasha abafite impano nk'aho kuri iyi nshuro abahanga imideli bazahabwa umwanya wo kuyerekana barangajwe imbere na Juelia Monalisant.

Byukusenge Ineza Claudine wanditse igitabo kirimo amasomo yo gufasha umuryango yise 'Umubwira iki?' kivuga ku byo umubyeyi akwiye kubwira umwana, azasobanurira abazitabira byinshi kuri iki gitabo cye.

Hitezwe n'abahanzi b'umuziki muri iki gikorwa yaba mu batanfa ikiganiro no mu gususurutsa abazitabira. Ibiganiro nyungurabitekerezo byihariye ku ngingo zitandukanye bizatangwa n'inzobere mu bintu by'ingenzi nkenerwa.

Kugeza ubu abamaze kwemezwa mu bazatanga ikiganiro harimo; Sol Solange, umuhanga mu guhanga inkuru wabigize umwuga ndetse mu buryo mpuzamahanga; Murenzi Abdallaziz, inzobere mu icungamari n'ishoramari akaba n'umwe mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga;

Mugabo Julius, umwe mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga, rwiyemezamirimo n'umuhanga mu iyamamazabikorwa; DJ Pinky, uri mu bakunzwe mu kuvanga umuziki n'imbuga nkoranyambaga;

Kamatari Sandra: umukinnyi wa filime witabazwa mu kwamamaza ibikorwa bya kompanyi zinyuranye; na Carine Usanase: Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bari kuzamuka neza.

Kugeza ubu ubufatanye buza ku isonga aho buri muntu akenera mugenzi we mu nzego zitandukanye kugirango ngo babashe kugera ku ntsinzi ihamye. Iki gikorwa kije gikenewe cyane ngo bikangure kandi bifashe gukomeza kubaka ejo hazaza heza bijyana n'Isi ya none ariko bitangije indangagaciroremezo ikwiye kuranga ikiremwamuntu.

Sol Solange wamaze kuba mpuzamahanga mu bikorwa byo gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bubyara inyungu z'igihe kirere azatanga ikiganiro muri 'To Success'

Mugabo Julius umaze kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga n'imenyekashabikorwa azatanga ikiganiro muri 'To Success'

Kamatari Sandra, umukinnyi wa filime unitabazwa na kompanyi zinyuranye mu kwamamaza azaganiriza abazitabira 'To Success'

Juelia Monalisant ari mu bahanga imideli bazamurika imyambaro yabo muri gahunda ya 'To Success'

Murenzi Abdallaziz umaze gushinga imizi mu ishoramari n'ibaruramari aho ubu akorera BRD azatanga ikiganiro muri 'To Success'

DJ Pinky uri mu bavanzi b'umuziki n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bari mu bihe byiza azatanga ikiganiro muri 'To Success'

Carine Usanase uri kuzamuka mu bakoresha imbuga nkoranyambaga azatanga ikiganiro muri 'To Success'

Abazitabira 'To Success' bazagira umwanya wo kumenya byinshi ku gitabo cya Byukusenge Ineza Claudine cyitwa 'Umubwira Iki?'


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...