Mu itangazo yashyize hanze ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki 30 Nyakanga 2025, Harris
w’imyaka 60 ukomoka i Oakland yagize ati: “Mu mezi ashize, natekereje cyane ku
cyifuzo cyo gusaba abaturage ba California uburenganzira bwo kubayobora. Nkunda
iyi Leta, nkunda abaturage bayo n’icyizere cy’ejo heza ifite. Ni ho nkomoka.
Ariko nyuma yo kubitekerezaho byimbitse, nahisemo ko ntaziyamamaza muri aya
matora.”
Yakomeje agira ati: “Kuri
ubu, ubuyobozi bwanjye n’akazi kanjye mu miyoborere ntabwo bizaba bizanyura mu
myanya y’amatora.”
Ni icyemezo cyafashwe
nyuma y’iminsi bivugwa ko Harris yaba ari gutekereza ku rugendo rushya rwa
politiki, nyuma y’uko atsinzwe matora y'Umukuru w'igihugu yo mu 2024, yari
yasubiwemo nyuma y’uko Joe Biden yikuye mu kibuga. Icyo gihe, benshi mu
banyapolitiki bo mu ishyaka rye rya Democratic Party batangiye kwibaza uko
Harris ashobora kongera kubyutsa izina rye muri politiki.
Bamwe mu bo hafi ye
babwiye itangazamakuru rya CBS News ko Harris yatekereje byimbitse kuri iyi
gahunda yo kwiyamamaza, ariko aza kuyireka kuko yumvaga ashobora kugira uruhare runini ku rwego rw’igihugu kuruta kuba Guverineri
wa Leta imwe.
Umwe mu bantu be ba hafi yagize ati: “Yabitekerejeho bihagije.
Habaye ibiganiro byinshi mu mezi ashize. Ariko nk’umuntu wamaze imyaka myinshi
akorera abaturage, ubu arashaka gufata umwanya wo kubaho nk’umuturage usanzwe.”
Harris ngo yari
ashishikajwe no kuba yayobora Leta ya California akomokamo, ariko nyuma aza guhitamo gushaka izindi nzira zo kuguma mu ruhando rwa rubanda,
zirimo kwandika igitabo, gushinga umuryango utari uwa Leta,
ndetse no gutangira kuzenguruka igihugu
afasha abakandida ba Democratic Party baziyamamaza mu matora ya 2026.
Nubwo adahakana cyangwa
ngo yemeze neza gahunda yo kwiyamamaza mu 2028, icyemezo cye cyo kutiyamamaza
mu 2026 cyashyizwe mu buryo bwo gufungura
amarembo mashya yo kuzahatanira umwanya wa perezida.
Kamala Harris n’umugabo
we, Doug Emhoff, ubu bongeye gutura muri California. Emhoff yagarutse mu kazi
k’amategeko ndetse anatanga amasomo muri Kaminuza ya Southern California.
Itangazo
rya Harris ryagiraga riti: “Mu mezi atandatu ashize, maze igihe
nitekerezaho kuri ibi bihe igihugu cyacu kirimo n’inzira nziza nakwifashisha
ngo nkomeze guharanira inyungu z’Abanyamerika n’indangagaciro nizeye.
Ndi umukozi wa Leta
w’inyangamugayo. Kuva kera nemeraga ko kugira ngo mpindure ubuzima bw’abantu,
nkeneye gukora mu nzego zibafasha. Byabaye ishema gukorera abaturage ba
California no gukorera igihugu cyacu — nk’umushinjacyaha, Minisitiri
w’Ubutabera, Umusenateri ndetse na Visi Perezida.
Mu mezi ashize natekereje
ku cyifuzo cyo gusaba abaturage ba California uburenganzira bwo kuba Guverineri
wabo. Nkunda iyi Leta, abaturage bayo n’amahirwe ayibamo. Ariko nyuma yo
kubitekerezaho bihagije, nahisemo kutaziyamamaza muri aya matora.
Nubaha cyane abahitamo
gutanga umusanzu mu miyoborere. Ariko kandi, tugomba kwemera ko politiki,
ubuyobozi n’inzego zacu kenshi zananirwa guha abaturage ibyo bakeneye.
Twakagombye gushaka inzira nshya, tutibagiwe indangagaciro zacu ariko
tudasubiramo uburyo busanzwe.
Kuri ubu, sinzaba ndi mu
myanya y’amatora. Ariko niteguye kongera kwegera abaturage, gufasha kwinjiza
Abademokarate bafite icyerekezo mu myanya itandukanye, no gusangiza
Abanyamerika ibitekerezo byanjye mu mezi ari imbere.
Muri Amerika, ubutegetsi
bugomba kuba mu maboko y’abaturage. Kandi natwe, abaturage, tugomba kubukoresha
mu kurengera ubwisanzure, amahirwe, ubutabera n’agaciro k’abaturage bose.
Nzaguma muri urwo rugamba.”
Kamala Harris yemeje ko ataziyamamaza mu matora azaba mu 2026 yo kuyobora Leta ya Calfornia