Mu minsi micye ishize ni bwo ku mbuga n’ibinyamakuru byatangiye
kubomborana kubera ubwiza bwa Huguette Umuhoza umupilote w’umunyarwandakazi.
Ibi ariko bikaba byaravuye ahanini ku kuba amaze iminsi
agaragara ari kumwe na Kairo - umugabo ukiri muto w’umunyamafaranga, akaba ari we
twifuje kugarukaho.
Kairo ni umwe mu bagabo bafite impano zikomatanije bamaze
kubaka ibigwi. Yabonye izuba mu Ugushyingo mu mwaka wa 1996. Yamaze igihe cye cy’ubuto
mu bice bya Nairobi.
Muri Nairobi niho babaga, nyina akaba yari ahafite iduka rito, yanamufashaga rimwe na rimwe kurikoramo.
Yaje gutangira kwiga amashuri abanza muri Huduma. Amashuri yisumbuye yayasoreje muri Kahuho Uhuru ari na ho yatangiye kubakira
umwuga we.
Nyuma yaje kuba umutwazi w'akataraboneka
ndetse abonera ibisubizo mu bucuruzi bw’ibinyabiziga
Bidatinze urukundo yari afitiye ibijyanye n’imodoka
rwarakuze birangira anatangije kompanyi y’ubucuruzi yise ‘Kai&Karo
Motors’.
Kairo yumvikanye mu bihe byatambutse avuga ko nubwo nta
mugore arashaka ariko afitanye umwana n'umwe mu bo bigeze gukundana bafatanya
kurera uwo bibarutse.
Umwana we w’umuhungu yamwibarutse ubwo yari afite
imyaka 21, ibintu byatunguye nyina ariko aza kwakira ko ari
nyirakuru.Ifoto ya Kairo na Huguette yazamuye amarangamutima ya benshi ari na ko imbuga zitigita
Huguette ari mu bakobwa b'abanyarwandakazi bakurikirwa n'abatari bacye ku mbuga
Ari mu bakobwa bacye bakora mu birebana n'indege banasangiza ababakurikira ibihe byiza bagirira hirya no hino