Kairo, umuherwe umaze iminsi atigisa imihanda n’umupilote w’umunyarwandakazi ni muntu ki?

Imyidagaduro - 04/06/2024 5:54 PM
Share:
Kairo, umuherwe umaze iminsi atigisa imihanda n’umupilote w’umunyarwandakazi ni muntu ki?

Joseph Kairo Wambui [Khalif Kairo] uri mu baherwe bakiri bato n’abanyempano zidasanzwe muri Kenya, umaze iminsi avugwa mu nkuru n’inkumi y’umunyarwandakazi, yamaze gushinga imizi mu bucuruzi bw’ibinyabiziga.

Mu minsi micye ishize ni bwo ku mbuga n’ibinyamakuru byatangiye kubomborana kubera ubwiza bwa Huguette Umuhoza umupilote w’umunyarwandakazi.

Ibi ariko bikaba byaravuye ahanini ku kuba amaze iminsi agaragara ari kumwe na Kairo - umugabo ukiri muto w’umunyamafaranga, akaba ari we twifuje kugarukaho.

Kairo ni umwe mu bagabo bafite impano zikomatanije bamaze kubaka ibigwi. Yabonye izuba mu Ugushyingo mu mwaka wa 1996. Yamaze igihe cye cy’ubuto mu bice bya Nairobi.

Muri Nairobi niho babaga, nyina akaba yari ahafite iduka rito, yanamufashaga rimwe na rimwe kurikoramo.

Yaje gutangira kwiga amashuri abanza muri Huduma. Amashuri yisumbuye yayasoreje muri Kahuho Uhuru ari na ho yatangiye kubakira umwuga we.

Nyuma yaje kuba umutwazi w'akataraboneka ndetse abonera ibisubizo mu bucuruzi bw’ibinyabiziga

Bidatinze urukundo yari afitiye ibijyanye n’imodoka rwarakuze birangira anatangije kompanyi y’ubucuruzi yise ‘Kai&Karo Motors’.

Kairo yumvikanye mu bihe byatambutse avuga ko nubwo nta mugore arashaka ariko afitanye umwana n'umwe mu bo bigeze gukundana bafatanya kurera uwo bibarutse.

Umwana we w’umuhungu yamwibarutse ubwo yari afite imyaka 21, ibintu byatunguye nyina ariko aza kwakira ko ari nyirakuru.Ifoto ya Kairo na Huguette yazamuye amarangamutima ya benshi ari na ko imbuga zitigitaHuguette ari mu bakobwa b'abanyarwandakazi bakurikirwa n'abatari bacye ku mbuga Ari mu bakobwa bacye bakora mu birebana n'indege banasangiza ababakurikira ibihe byiza bagirira hirya no hino


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...