Iyi nkuru yakomeje gukwirakwira cyane, bamwe bayiherekeza amagambo ngo “si amafaranga yose aba meza”, ariko Kai Cenat yaje kuyamagana, avuga ko agifitanye amasezerano na Nike, anenga abamaze gukwirakwiza ayo makuru.
Raporo zagiye hanze zivuga ko n’abahagarariye Nike bageze kuri Kai Cenat nyuma yo kubona ayo makuru akwirakwira, kugira ngo basobanure ibyari byavuzwe.
Amagambo ya Kai yavuzwe cyane ajyanye no “kutemera amafaranga yose” ntabwo yari yerekeye Nike. Yari asobanura impamvu yanze amasezerano yavugwagamo miliyoni 60 z’amadolari ajyanye no gukina urusimbi.
Kai yavuze ko atifuzaga kwakira ayo mafaranga mu gihe byashoboraga kugira ingaruka ku ntego ze no ku cyerekezo yari yahisemo mu mwuga we.
Nubwo Kai Cenat amaze kugaragaza kenshi uruhande rwe mu kwemera no kuvuga ku Mana, nta gihamya iragaragaza ko Nike yamusabye kutavuga Yesu mu byo akora.

Kai Cenat yahakanye ko Nike yamubujije kuvuga Yesu
