Aba bakinnyi barimo Byiringiro Jean Gilbert uzwi nka ‘Kagege’, Nshimiyimana Yunusu ndetse n’umunyezamu Hakizimana Adolphe, bose bakaba bari mu bakinnyi umutoza Stephen Constantine yifuza kwifashisha muri uru rugendo
Abandi bakinnyi ba APR FC bahamagawe ni myugariro Niyigena Clement, Niyomugabo Claude na Ruboneka Jean Bosco ukina mu kibuga hagati ufasha abasatira.
Aya makuru APR FC yayatangaje mbere y’umukino wayo w’Umunsi wa 33 wa BK Pro League igiye guhuramo na Al Merrikh, mu gihe gahunda y’Amavubi yo kwitegura iri kugenda ifata indi ntera.
Bivugwa ko umutoza Stephen Constantine yamaze kumenyesha mu ibanga amakipe afite abakinnyi yifuza kuzifashisha, mbere y’uko urutonde rwa nyuma rutangazwa ku mugaragaro.
Amavubi ateganyijwe gukorera umwiherero muri Morocco, aho azanakina imikino ibiri ya gicuti izayahanganisha na Tanzania ndetse na Comoros, mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika cya 2027
Guhamagarwa kw’aba bakinnyi ba APR FC bigaragaza uburyo iyi kipe ikomeje gutanga umubare munini w’abakinnyi mu ikipe y’Igihugu, cyane cyane nyuma y’umusaruro mwiza iri kugira muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26.

Abakinnyi batandatu ba APR FC bahamagawe mu Amavubi
