Kagarara yaduhaye amasomo akomeye y'ubudaheranwa no kugira intego - Minisitiri Sandrine

Imyidagaduro - 27/09/2026 4:20 PM
Share:
Kagarara yaduhaye amasomo akomeye y'ubudaheranwa no kugira intego - Minisitiri Sandrine

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yashimiye Uwizeye Enock uzwi nka Kagarara, avuga ko ubuzima bwe ari isomo ku bantu bose, yaba abafite ubumuga cyangwa abatabufite.

Minisitiri Sandrine Umutoni ni umwe mu bitabiriye imurikwa ry'igitabo cya Kagarara cyitwa “Muraho Nitwa Kagarara” mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre ku wa 26 Nzeri 2026.

Minisitiri Umutoni yashimiye Kagarara, avuga ko yatanze amasomo akomeye ku bijyanye no kudaheranwa n’ibibazo, kugira intego no gukomeza guharanira iterambere.

Yavuze ko umuntu akwiye kumenya icyo ashaka kugeraho, aho gutwarwa n’amagambo y’abantu cyangwa gucibwa intege n’ibyo bamuvugaho.

Yashimiye Kagarara kuba yarahanganye n’ibintu bitandukanye mu buzima bwe, agakomeza guharanira kugera ku byo yifuza aho kwemera ko abantu bake bamuca intege bamubuza kugera ku ntego ze.

Yavuze kandi ko Kagarara akwiye gukomeza gukoresha urugero rw’ubuzima bwe mu gushishikariza abandi, anashimangira ko Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ishyigikira “positive content” nk’iyo Kagarara akora.

Yagize ati: “Dushyigikiye positive content zimeze nk'iyi ya Kagarara.”

Umutoni yakomeje ashimira Kagarara ndetse n’abantu bakorana na we, avuga ko ubufatanye n’abantu bamushyigikira ari ingenzi mu rugendo rwe rwo gutera imbere.

Yasabye Kagarara gukomeza kuba urugero ku bandi, haba ku bafite ubumuga ndetse no ku batabufite, kugira ngo na bo bigire ku buryo yahanganye n’ibyamubuzaga gutera imbere.

Ubutumwa bwe kandi bwibanze ku buryo umuryango n’inzego zitandukanye bakwiye kureba ubushobozi bw’umuntu mbere yo kwibanda ku bumuga afite.

Ati: “Babyeyi, turebe ubushobozi bw’umwana mbere y’uko tureba ubumuga bwe.”

Minisitiri Umutoni yavuze ko inkuru ya Kagarara yibutsa abantu ko kugira ubumuga bitavuze kudashobora, bityo ko abafite ubumuga bakwiye guhabwa umwanya n’amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bwabo.

Kagarara, yavuze ko mu buzima bwe yahuye n’abantu bamuciye intege ndetse n’ibihe byatumye ava mu ishuri, ariko nyuma akiyemeza gusubirayo no gukomeza kwiga. Yavuze ko ubu yiga muri kaminuza mu  n’ikoranabuhanga.

Igitabo “Muraho Nitwa Kagarara” gifite amapaji 60, kikaba cyanditse mu Kinyarwanda no mu Cyongereza. Kirimo ubuzima bwa Kagarara n’ubutumwa bugamije gushishikariza cyane cyane abana kwizera ubushobozi bwabo no kudacika intege.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yashimiye Uwizeye Enock uzwi nka Kagarara, 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...