Ibi byabaye nyuma y'uko Kagarara akoze 'challenge' imaze kwamamara ku mbuga nkoranyambaga, yatangijwe na Ashton Hall. Iyo challenge igaragaza gahunda y'umunsi w'umuntu kuva abyutse kugeza ageze ku kazi.
Mu mashusho ye, Kagarara yakoresheje uburyo bw'urwenya n'ubuhanga busanzwe bumuranga, ibintu byatumye akundwa n'abatari bake ku mbuga nkoranyambaga.
Mu minsi itatu gusa nyuma yo kuyashyira hanze, ayo mashusho yari amaze gukusanya Likes zirenga miliyoni 2, ibintu bidakunze kuboneka ku bakoresha imbuga nkoranya mbaga mu Rwanda.
Mu mashusho yakurikije amagambo, Kagarara yagize ati: "Ashton Hall, iyi ni Afurika."
Ashton Hall na we ntiyazuyaje kugaragaza ko yakunze ayo mashusho, kuko yagiye ahanyuzwa igitekerezo ashyiraho 'sticker' igaragaza ko yishimiye igikorwa cya Kagarara.
Kagarara ni umwe mu banyabugeni bamaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda binyuze mu mashusho y'urwenya akunze gusangiza abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga.
Kuba amashusho ye ageze kuri miliyoni 2 z'abakanze 'Like' mu minsi itatu gusa, ni intambwe ikomeye igaragaza uburyo ibikorwa bye bikomeje gukundwa ku rwego rwagutse.
Kagarara azwi mu gukora ’challenge’ z’indirimbo z’abahanzi. Mu minsi yashize yatunguye benshi. Mu bihe bishize nabwo yanyeganyeje imbuga nkoranyambaga.
Icyo gihe yakoze challenge y’indirimbo ya Diamond yitwa ’Happy’ kuri Instagram, maze Diamond Platnumz afata umwanya ayitangaho igitekerezo ku namwita ’King’ (Umwami) ndetse ayo mashusho anayakorera repost kuri Instagram ye.


Kagarara yaciye agahigo kuri Instagram, agira likes miliyoni 2 mu minsi itatu
