Iyi nkuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2026 ikaba yemejwe n’urwego mpuzamahanga rushinzwe imirimo yasizwe n’inkiko mpanabyaha mpuzamahanga (IRMCT) akaba ari narwo rwari rumufunze kuva ubwo yari akurikiranyweho uruhare muri Jenoside.
Kabuga Félicien yapfiriye mu Buholandi aho yari amaze imyaka itatu ari mu kigo cy’Umuryango w’Abibumbye nyuma y’uko yari akurikiranweho ibyaha birimo gutera inkunga no gushishikariza abantu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yari ategereje ikindi gihugu kizamwakira.
Urubanza rwe rwaburanishwaga na IRMCT rwari rwahagaritswe nyuma y’aho impuguke z’abaganga eshanu zasuzumye ubuzima bwa Kabuga, zikora raporo igaragaza ko ubuzima bwe n’ubushobozi bwo gutekereza bitamwemerera gukomeza urubanza.
Kabuga Félicien yafatiwe mu Bufaransa mu 2020, bishyira iherezo ku myaka 26 yari amaze yihishahisha, ahunga ubutabera bwari bumutegereje ngo aryozwe ibyo yakoze.
