Ka Nyota yashishakarije abantu gusigasira ibyishimo basangiye n'abakunzi binyuze mu indirimbo "YaaYee"

Imyidagaduro - 18/07/2026 7:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Ka Nyota yashishakarije abantu gusigasira ibyishimo basangiye n'abakunzi binyuze mu  indirimbo "YaaYee"

Umuhanzikazi Nyota Jeanne, uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya Ka Nyota, yashyize hanze indirimbo nshya yise "YaaYee", avuga ko yayikoze agamije gushishikariza abantu kwishimana no gusigasira ibyishimo basangiye n'abakunzi ndetse n'inshuti zabo.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Ka Nyota yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo yakigize ubwo yari yicaranye n'inshuti ze, baganira kandi bishimanye. Ati: "Nari nicaye nicaranye n'inshuti zanjye, mbona uburyo twari twishimye, ibitekerezo bihita byisukiranya."

Avuga ku butumwa buri muri iyi ndirimbo, yagize ati: "Nifuje ko abantu bakwishima bishimana n'abakunzi n'inshuti zabo."

Uyu muhanzikazi yavuze ko ari na yo mpamvu yahisemo kuyita "YaaYee", asobanura ko ari amagambo abiri, "Yaa" na "Yee", akoreshwa mu kwakira cyangwa kwemera icyo umuntu ahawe n'umukunzi cyangwa inshuti.

Indirimbo "YaaYee" yakozwe mu buryo bw'amajwi na Bertzbeat, mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na SAMY Switch.

Ka Nyota yavuze ko yanditse iyi ndirimbo atekereza ku bantu bose bafite abakunzi n'inshuti, kuko yifuza ko bayisangamo ubutumwa bubashishikariza kubungabunga umubano mwiza no gusigasira ibyishimo basangiye.

Mu rwego rwo kuyigeza ku bantu benshi, yavuze ko ari gukoresha imbuga nkoranyambaga n'itangazamakuru kugira ngo abakunzi b'umuziki bayimenye kandi bayumve.

Uyu muhanzikazi kandi yagarutse ku rugendo rwe muri muzika, avuga ko rugenda rutera imbere, anashimangira ko kuba yarahawe igihembo cya Rubavu Best Female Artist Awards 2025–2026 byamwongereye imbaraga zo gukomeza gukora cyane.

Yavuze ko intego yihaye muri uyu mwaka ari ugukora umuziki mwiza uzarushaho kunezeza abakunzi be no gukomeza kuzamura urwego rw'ibihangano bye.

Mu butumwa yageneye abakunzi be n'abatarumva iyi ndirimbo, Ka Nyota yabasabye kuyumva, kureba amashusho yayo no kuyisangiza abandi. Yagize ati: "Ndasaba abakunzi banjye n'abandi bose kunshyigikira, bakumva, bakareba kandi bagakunda indirimbo yanjye nshya nise 'YaaYee'."

Ka Nyota yavuze ko kuba yarahawe igihembo cya Rubavu Best Female Artist Awards 2025–2026 byamwongereye imbaraga zo gukomeza gukora cyane


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...