Kuri
uyu wa Kane ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, hari hateganyijwe iburanisha ku
ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku rubanza ruregwamo Kalisa John uzwi nka K
John ndetse na Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man.
Aba
bombi bari baje kuburana bageze ku rukiko mu masaha ya saa tatu hanyuma bahita
bajya gutegereza ko umwanya wabo wo kuburana ugerwaho.
Nyuma
y’uko bahamagajwe ngo biregure ku byo baregwa, umucamanza yabanje kubabaza niba
biteguye kuburana hanyuma Pazzo Man ahita avuga ko atiteguye kubera ko yabwiwe
ko aza kuburana mu ijoro ryakeye ndetse ko nta mwunganizi mu mategeko afite.
K John we yahise asaba ko yaburana kuko yiteguye ariko abwirwa ko dosiye yabo ari imwe bityo ko umwe ataburana ngo undi ntaburane.
K John yahise avuga ko
atari we munyamakosa bityo ko akwiye kuburana hanyuma Pazzo Man we akazaba
akurikiranwa igihe azaba yabonetse.
Yakomeje
avuga ko badakwiye guhuza dosiye zabo kuko hari n’abandi bantu bafungiwe iyo
dosiye ariko batari muri urwo rubanza bityo ko we akwiye gutandukanywa na Pazzo
Man hanyuma akabura.
Umucamanza
yavuze ko dosiye yabo ari imwe ndetse ko nta mpamvu zo kuyitandukanya kuko
ubushinjacyaha ari bwo bugena uko dosiye zijyanwa mu rubanza ndetse n’uko
ziburanishwa.
Nyuma
yo kubaza ubushinjacyaha uko babyumva, bemeje ko ari uburenganzira bw’ababuranyi
kujya imbere y’umucamanza biteguye kuburana bityo ko basubikirwa bakazaza
biteguye kuburana.
Urukiko rwanzuye ko uru rubanza ruzasubukurwa ku wa Kane w’icyumweru gitaha ariko basabwa n’umucamanza kuzaza biteguye kuburana.
Muri uru rubanza, Yampano yatunguranye agaragara ku rukiko mu iburanisha.
