Kimwe
mu bintu bigora abanyamuziki by’umwihariko abahanzi bakora indirimbo harimo
gutunganya amashusho y’indirimbo kuko bisaba kuba ubifitemo inararibonye ngo udahendwa kandi ukore ibintu bifite
indoko.
Ibyo
ni byo umugabo w’imyaka 30 n’umwana 1, K-Creation yabonye yifuza kubibyaza
umusaruro aho kugeza ubu amaze kuyobokwa n’abahanzi batari bacye kuko mu
ndirimbo hafi ya zose ziri gusohoka kandi zikishimirwa ari we uba yateguye byose
bigaragara mu mashusho.
Mu
kiganiro yagiranye na INYWARWANDA yavuze uko byatangiye n'aho ageze kugeza ubu. Ati: "Nitwa Victor ariko nkoresha K-Creation Rwanda muri muzika ibikorwa
nkora mbifatanya n’abandi kugira ngo abahanzi n’umuziki nyarwanda bibe byatera
imbere."
Agaruka
ku buryo akoramo akazi ke ati: "Mba mfite vixen bifashishwa muri videwo, amamodoka
yifashishwa na location zo gukoreramo, abitangiye mvuga ni wenda ntabwo ari
ibintu bizakomeza kuko narimfite akazi ka mpemba ku kwezi ndakareka mbigiyemo
mbona koko hari umusanzu nshobora kuba ndi gutanga mpitamo kureka akazi."
Akomoza
ku buryo yabyinjiyemo agira ati:"Mbitangira nta muntu n'umwe nari nzi wabikoraga
n’ubu ubikora wundi usanga yaranyigiyeho kuko kugeza ubu amashusho menshi yo mu
Rwanda mbanayakozeho ku kigero kiri hejuru."
Akomeza
agira ati:"Nari nsanzwe nkora muri Casino iba kwa Makuza nari nakoze imyaka 7
naje guhagarika kubera Lockdown, baduhagaritse, ibikorwa byose by’ubucuruzi bihagaze noneho
njye nzaguhura n’ikompanyi ikora amashusho yitwa Big Team "
Yongeraho
ati: "Tumaze guhagarika akazi baranyiyambaje kandi urumva byari sawa kuko umuntu
aba agomba gushakisha ngo atunge umuryango, nawe ugerageze kubaho birangije
baje kunyiyambaza tugiye gukora amashusho ya Papa Cyangwe yitwa Sana niyo
nahereyeho icyo gihe."
Nyuma
yo kwifashishwa mu gushaka ahantu ho gukorera mu ndirimbo ya Papa Cyangwe ikibuga
cyahise cyaguka ati:"Birangije babona mbikoze neza ibyo bateganyaga sibyo
nabahaye nabakubiye kabiri barishima bati 'man wabikora' kandi iyo title ibaho
uretse ko mu Rwanda n’abahari mpita niyemeza kubikora "
Ashimangira
iyi ngingo agira ati: "Haciyeho iminsi bazana indi ndirimbo yitwa Document ya
Emmy mushakira Location hoteli ya za Rwamagana n’ahandi hantu bakoreye hameze
nka biro ni muri ya Casino nakoreragamo, mpita nshakira Kenny Sol Location mu
ndirimbo yitwa Umurego, nkorera n’abandi nko muri Iyallah ya Okkama, Outside ya
Kivumbi, Millionaire ya Mico The Best, Agafoto ya Dj Phil Peter n’abandi, Mali
ya Confy."
Kugeza
ubu K-Creation Rwanda yavuye mu byo gushakira abahanzi aho gukorera agera ku gukurikirana
ibikorwa by'ifatwa ry’amashusho y’indirimbo yose aho umuhanzi atanga amubwira
uko yifite ibisigaye byose akabimurecyera akaza we yerekwa ibyo gukora n'aho gukorera
gusa.
K-Creation
abivuga agira ati: "Kugeza ubu amafaranga agenda arushaho kuboneka kuko K-Creation
ntabwo nifuje ko biba gusa Location Management, naguye ibyo nakoraga ahubwo biba
Production Management, ha handi umuhanzi utegura amashusho ampereza budget afite
ubundi akaza we aje gu-shooting-a gusa."
Asoza
agira ati:" Ku ndirimbo Sana banyishyuye
ibihumbi 70 bwari bwo bwa mbere nyakoreye mu muziki uretse n'ibyo kandi
kuba narateguye site abantu bakagira ngo indirimbo yafatiwe Jamaica kugeza ubu ariko
kuva twakagura ibikorwa indirimbo ya Symphony n’umunya Nigeria itarajya hanze
niyo maze gukuramo amafaranga menshi kuko nasaguye agera kuri miliyoni 1.2Frw."
K-Creation
Rwanda avuga ko yitegura gufungura kompanyi yagutse kuko amaze kubona ko ibyo
akora bifite akamaro kandi bikenerwa na benshi bikareka gukora wenyine cyangwa
n’abantu be ba hafi bikaba ibintu bihoraho umunsi ku wundi n’abantu bakaba bajya
bagira aho bamusanga kandi yifuza no kuzagura ibyo akora bikagera no mu bindi
bice by’isi.

Confy na K Creation Rwanda wamufashije mu ifatwa ry'amashusho ya Mali
Fireman na K Creation Rwanda mu ifatwa ry'amashusho ya Agafoto
Yatangiye akora 'Location Management' agahabwa ibihumbi 70Frw
Kuri ubu arinjiza miliyoni 1 kuzamura ku ndirimbo imwe
K Creation yatangiye akora 'Location Management' ubu ageze kuri Production Management kandi areteganye gufungura ikompanyi mu bihe bya vuba
KANDA HANO UREBE SANA YA PAPA CYANGWE K CREATION RWANDA YAHEREYEHO
KANDA HANO UREBE MILLIONAIRE YA MICO THE BEST K CREATION AHERUKA GUKORAHO