Jyana n'igihe: Imyambarire igezweho mu 2026 ku bakobwa n'abagore

Imyidagaduro - 04/01/2026 12:12 PM
Share:

Umwanditsi:

Jyana n'igihe: Imyambarire igezweho mu 2026 ku bakobwa n'abagore

Niba intego yawe y’uyu mwaka mushya ari ukureka kwambara imyenda imwe kenshi, uri ahantu heza, abahanga mu by’imideli bamaze kugaragaza ibyo abantu bazajya bambara mu mpeshyi n’impeshyi itaha, nyuma y’imurikwa ry'imideli ryabereye i Londres, Paris, Milan na New York.

Dore imwe mu myambarire itandatu izaba igezweho cyane mu 2026:

1. "Go bold"

Mu gihe impeshyi isanzwe ihuzwa n’amabara yoroheje, imurikamideli y’uyu mwaka yagaragaje amabara akomeye nk'umuhondo, umutuku n’icyatsi kibisi. Inzu zikomeye z’imideli zirimo Loewe, Dior na Fendi zagaragaje imyambaro igaragarira buri wese. Abahanga mu mideli batanga inama yo guhitamo ikintu kimwe cyambarwa gifite ibara rikomeye kugira ngo kigaragare neza.

2. “Loud luxury” 

Nyuma y’uko mu 2025 hagaragaye “quiet luxury”, ubu imideli irimo gusubira mu bwiza buranguruye. Habayeho kugaragaza imyambaro minini, imyenda ihenze n’imitako minini. Saint Laurent yagaragaje uruhu rwirabura, Missoni igaruka ku bishushanyo byayo bizwi, naho Balenciaga na Chanel berekana imyenda irimo amababa n’amabara akaze. Hatangwa inama yo guhuza imyenda igaragara cyane.

3. Tassels & fringes

Abasesenguzi bavuga ko iyi misusire ishobora kuba ishingiye ku bihe by’ubukungu bitizewe ku isi. Imyenda ifite ubudodo butendera yagaragaye cyane mu birango nka Aje, Balmain, Ellie Saab na Louis Vuitton. Niba ufite ikanzu ifite bene ubu budodo, yambare nta bwoba, ni ko abahanga mu mideli bavuga.

4. Textures

Habayeho kwerekana imyenda ifite imiterere itandukanye nk’imyenda igaragara nk'isongoye. Chloe, Moschino, Zimmermann na Isabel Marant bagaragaje iyi misusire mu buryo butandukanye. Inama itangwa ni uko ushobora no guhindura imyenda usanzwe ufite ukayongeramo udushushanyo.

5. Ikote rya 'trench' ryagarutse

Ikote rya trench riracyari ingenzi mu myambaro ya buri munsi. Mu 2026 ryagaragaye cyane mu mabara asanzwe ariko rinongerwamo udushya mu mabara no mu bitambarp. Inama itangwa ni uko Trench ari ikote ritajya riva ku isoko, kurigura ni ishoramari ryiza.

6. Imyambaro y’akazi ivuguruye

Nubwo hari imyenda igaragara cyane, abahisemo imyambaro y’akazi na bo barazirikanywe. Stella McCartney, Bottega Veneta na Thom Browne bagaragaje amakanzu n’amakoti avuguruye agaragaza imbaraga n’ubwiza. Nk'uko bitangazwa na BBC, abahanga mu mideli batanga inama yo guhuza ishati, umwenda w’imbere n’ikanzu kugira ngo ugire isura nziza yo mu biro.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...