Mu mpera z'icyumweru gishize,
uyu muhanzi w’imyaka 31 y’amavuko yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto
atandukanye ari kwifotora mu ndorerwamo y’ubwiherero, agaragara asa n’uri mu
gahinda, mu bwigunge cyangwa mu rujijo, ndetse aca amarenga y'uko afite ibibazo bikomeye by'ubuzima bwo mu mutwe.
Aya mafoto yaherekejwe
n’amagambo yagaragaje uburakari n’ikiniga, aho yanditse ati: “Wanshinja intege nke zanjye, cyangwa nawe
ukemera izo ufite.”
Ni amagambo yakurikiwe
n’amarira y’abamukurikira, bamwe bati: “Birababaje
cyane kumureba muri ubu buryo. Bigaragara ko afite ibibazo bikomeye. Kuki nta
n’umwe uri hafi ye ngo amufashe?”
Undi yanditse ati: “Uyu musore arababaye. Asa neza n’uri mu
nzira yanyuzemo abandi bahanzi benshi bazimye, harimo n’uwigeze
kumenyekana cyane ariko nyuma akaza guhura n’ibibazo bikomeye byo mu mutwe.
Hagire umufasha atarazimira burundu.”
Hari uwagize ati: “Ndakwinginze Justin, jya kwivuza.
Ntidushaka kuguhomba.”
Uretse ibyo, hari
n’abatangiye kumugereranya n’ibandi byamamare byigeze gutakaza icyerekezo
cy’ubuzima, bavuga ko akwiye kugira icyo akora hakiri kare.
Nubwo abavugizi be
bataragira icyo batangaza kuri ibi byose, si ubwa mbere Justin agaragaje
ibimenyetso by’imihangayiko n’akababaro. Hari aho yagaragaye mu birori
byateguwe n’umugore we Hailey Bieber, ari kwitwara mu buryo benshi bafashe
nk’ubudasanzwe, bituma hibazwa byinshi ku buzima bwe.
Nubwo icyo gihe umuvugizi
we yahakanye yivuye inyuma ibihuha byavugaga ko yaba yishora mu biyobyabwenge,
mu gihe gito cyakurikiyeho Justin ubwe ntiyigeze yihishira mu kugaragaza ko
akoresha urumogi mu buryo buteje inkeke.
Aherutse gushyira ku
mbuga ifoto agaragara yicaye ku ntebe, aseka, ariko ku bibero bye hariho
igikoresho kizwi mu kunywa urumogi, bituma abantu barushaho kugira impungenge.
Yavuze kandi ko yakuyeho
igitekerezo cy’umugore we Hailey cyo gukora agakarito gafata imiti,
agahinduramo akajyana itabi, ibintu benshi bafashe nk’ihuriro ridasanzwe
rihishura ibihe bigoye arimo.
Mu kwezi kwa Mata, abantu
be ba hafi batangarije ikinyamakuru ko bafite impungenge zikomeye
ku buzima bwe bwo mu mutwe, bagira bati: “Kureba
uburyo agenda azimira… ni nk’uwatakaje intego y’ubuzima bwe.”
Undi yaragize ati: “Yatakaye rwose. Nta muntu n’umwe uri hafi
ye wamubwira oya."
Ibi byose bikomeje
guhangayikisha abafana be ndetse n’abantu benshi bamukurikira, bibaza niba hari
undi muntu ufite ijambo ku buzima bwe ushobora kumuba hafi akamukura muri ibi
bihe bitoroshye, mbere y’uko amazi arenga inkombe.