Jya kwivuza ntidushaka kuguhomba - Agahinda k'abafana ba Justin Bieber ukomeje kugaragaza ibibazo by'ihungabana

Hanze - 09/06/2025 12:18 PM
Share:

Umwanditsi:

Jya kwivuza ntidushaka kuguhomba - Agahinda k'abafana ba Justin Bieber ukomeje kugaragaza ibibazo by'ihungabana

Umuhanzi w’Umunyamerika Justin Bieber yongeye gutera impungenge abakunzi be nyuma yo gusangiza amafoto ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko ashobora kuba arimo guhangana n'ibibazo bikomeye by'ihungabana.

Mu mpera z'icyumweru gishize, uyu muhanzi w’imyaka 31 y’amavuko yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto atandukanye ari kwifotora mu ndorerwamo y’ubwiherero, agaragara asa n’uri mu gahinda, mu bwigunge cyangwa mu rujijo, ndetse aca amarenga y'uko afite ibibazo bikomeye by'ubuzima bwo mu mutwe.

Aya mafoto yaherekejwe n’amagambo yagaragaje uburakari n’ikiniga, aho yanditse ati: “Wanshinja intege nke zanjye, cyangwa nawe ukemera izo ufite.”

Ni amagambo yakurikiwe n’amarira y’abamukurikira, bamwe bati: “Birababaje cyane kumureba muri ubu buryo. Bigaragara ko afite ibibazo bikomeye. Kuki nta n’umwe uri hafi ye ngo amufashe?”

Undi yanditse ati: “Uyu musore arababaye. Asa neza n’uri mu nzira yanyuzemo abandi bahanzi benshi bazimye, harimo n’uwigeze kumenyekana cyane ariko nyuma akaza guhura n’ibibazo bikomeye byo mu mutwe. Hagire umufasha atarazimira burundu.”

Hari uwagize ati: “Ndakwinginze Justin, jya kwivuza. Ntidushaka kuguhomba.”

Uretse ibyo, hari n’abatangiye kumugereranya n’ibandi byamamare byigeze gutakaza icyerekezo cy’ubuzima, bavuga ko akwiye kugira icyo akora hakiri kare.

Nubwo abavugizi be bataragira icyo batangaza kuri ibi byose, si ubwa mbere Justin agaragaje ibimenyetso by’imihangayiko n’akababaro. Hari aho yagaragaye mu birori byateguwe n’umugore we Hailey Bieber, ari kwitwara mu buryo benshi bafashe nk’ubudasanzwe, bituma hibazwa byinshi ku buzima bwe.

Nubwo icyo gihe umuvugizi we yahakanye yivuye inyuma ibihuha byavugaga ko yaba yishora mu biyobyabwenge, mu gihe gito cyakurikiyeho Justin ubwe ntiyigeze yihishira mu kugaragaza ko akoresha urumogi mu buryo buteje inkeke.

Aherutse gushyira ku mbuga ifoto agaragara yicaye ku ntebe, aseka, ariko ku bibero bye hariho igikoresho kizwi mu kunywa urumogi, bituma abantu barushaho kugira impungenge.

Yavuze kandi ko yakuyeho igitekerezo cy’umugore we Hailey cyo gukora agakarito gafata imiti, agahinduramo akajyana itabi, ibintu benshi bafashe nk’ihuriro ridasanzwe rihishura ibihe bigoye arimo.

Mu kwezi kwa Mata, abantu be ba hafi batangarije ikinyamakuru ko bafite impungenge zikomeye ku buzima bwe bwo mu mutwe, bagira bati: “Kureba uburyo agenda azimira… ni nk’uwatakaje intego y’ubuzima bwe.”

Undi yaragize ati: “Yatakaye rwose. Nta muntu n’umwe uri hafi ye wamubwira oya."

Ibi byose bikomeje guhangayikisha abafana be ndetse n’abantu benshi bamukurikira, bibaza niba hari undi muntu ufite ijambo ku buzima bwe ushobora kumuba hafi akamukura muri ibi bihe bitoroshye, mbere y’uko amazi arenga inkombe.

Abakunzi ba Justin Beiber bakomeje kumutabariza

Uyu muhanzi akomeje kugaragaza ibimenyetso by'ibibazo bikomeye by'ubuzima bwo mu mutwe

Aya mafoto yateje impungenge mu bafana

Abakunzi b'uyu muhanzi bamusabye kwivuza amazi atararenga inkombe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...