Ni ubutumwa yanyujije mu mashusho yiriwe avugisha imbaga y'abatari bake, mu bwiza budasanzwe aho yagize ati: "Mbere na mbere mbanje kubasuhuza abakunzi banjye aho muri hose, njyewe ubu nje kubabwira ko uyu munsi ndi umufana wa Ariel Wayz ibyo guhangana nabiretse.
Kuri ubu tuvugana ndi umufana wa Juno Kizigenza nkaba n'umufana wa Ariel Wayz, abo bombi ndabakunda cyane. Rero ikintu nifuza ni uko bakwibera abakunzi bagakundana birenze cyane, njyewe bakambera Mama ndetse na Papa, bakangira inama kuko nkeneye inama zabo muri iki gihe ibintu bimeze gutya.
Rero nagira ngo mwebwe mufana Ariel Wayz na Juno Kizigenza, nanjye mumfane kuko ubu twamaze kuba umwe, muze tugendane mubane natwe".
Ni ubutumwa bwavugishije abatari bake ku mbuga nkoramyambaga nk'uko n'ubundi asanzwe azitigisa. Benshi bamubwiye ko n'ubundi yari yihaye umupira muremure utari uwe, abandi bavuga ko yigiriye inama nziza kuba ibyo guhangana na Ariel Wayz abiretse kuko bizamwongerera n'abakunzi be.
Juwayeze cyangwa se Jojo yamenyekanye ku mbuga nkoramyambaga ubwo yahoraga avuga ko akunda bidasanzwe umuhanzi Juno Kizigenza, ndetse akavuga ko yakwishima bidasanzwe Juno Kizigenza aramutse amwemereye urukundo, bikaba akarusho noneho baramutse bakundanye.
Iyo yabwirwaga ibyo kuba Juno akundana na Ariel Wayz, ntiyabikozwaga ahubwo yavugaga ko Ariel Wayz nta kintu afite we adafite ndetse ko ikirenze we amurusha umuco.
Abantu baramwihaye bakajya bamuseka cyane bavuga ko Juno Kizigenza atari urwego rwe habe na gato, gusa ariko nyuma y'iminsi mike baje guhura baratemberana mu mihanda ya Kigali, bajyana gusangira banajyana kugira ibyo bagura mu maduka. Jojo nuko yahise aca agahigo gutyo nyuma y'abamucaga intege bavuga ko batahura.

Ati: "Icyo nshaka ni uko bambera Papa na Mama bakajya bangira inama"

Gusa ariko yakundaga Juno Kizigenza bidasanzwe
