Justin Bieber yegukanye igihembo cya ‘White Boy of the Year’ muri Believe That Awards 2026

Imyidagaduro - 15/10/2026 2:49 PM
Share:

Umwanditsi:

Justin Bieber yegukanye igihembo cya ‘White Boy of the Year’ muri Believe That Awards 2026

Umukinnyi wa NBA, Anthony Edwards, yatangaje ko umuririmbyi Justin Bieber ari we wegukanye igihembo cya ‘White Boy of the Year’ mu bihembo bya Believe That Awards 2026, asiga inyuma ibyamamare birimo Travis Kelce, Tom Holland na Erling Haaland.

Ibi bihembo bitangwa mu buryo bwo gusetsa no gushimira abantu bagaragaje ibikorwa byihariye mu myidagaduro no muri siporo, byateguwe ku nshuro ya kabiri na Anthony Edwards, umukinnyi wa Minnesota Timberwolves.‎

Nyuma y’uko mu mwaka ushize iki gihembo gihabwa umukinnyi wa filime Timothée Chalamet, muri uyu mwaka cyegukanywe na Justin Bieber, umaze kongera kugarukwaho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.‎

‎Bieber yatsinze abandi bakandida bakomeye barimo Travis Kelce, umukinnyi wa Kansas City Chiefs wamenyekanye cyane muri Shampiyona ya NFL, Tom Holland wamamaye muri filime za Spider-Man, Erling Haaland ukinira Manchester City na Robert Pattinson.

‎Nubwo uyu muririmbyi atabashije kwitabira ibirori byo gutanga ibi bihembo, yohereje ubutumwa bwa videwo ashimira Edwards n'abateguye ibi bihembo.

‎Mu butumwa bwe, Bieber yavuze ko kuba Anthony Edwards yaramuhaye iki gihembo ari ibintu byihariye kuri we, anashimangira ko umuco w'Abirabura wagize uruhare rukomeye mu buzima bwe no mu muziki akora.

‎Yagize ati: “Bwana Anthony Edwards ubwe anyubashye ampa igihembo cya White Boy of the Year. Murakoze cyane, muvandimwe. Ibi ni ibintu byihariye. Buri wese azi ukuntu umuco w'Abirabura wangizeho ingaruka. Ndabibashimiye, kandi tuzongera guhura vuba.”

‎Mu bindi bihembo byatanzwe, umunyarwenya Druski ni we wegukanye igihembo cya ‘Main Character of the Year’, aho yari ahatanye n'ibyamamare birimo Zendaya, Cardi B, Keke Palmer na MrBeast.

‎Mu butumwa yatanze nyuma yo kwegukana iki gihembo, Druski yasetse avuga ko yari yiteze guhabwa igihembo cya ‘White Man of the Year’, agaragaza uburyo ibi birori byaranzwe no gusetsa no kwishimana.‎

‎Timothée Chalamet na we yongeye kugaragara mu bakandida, aho yari ahataniye igihembo cy'umukinnyi wagaragaje ubuhanga budasanzwe muri filime, abikesha uruhare yagize muri Marty Supreme. Icyakora, icyo gihembo cyegukanywe na Michael B. Jordan kubera uburyo yagaragaje ubuhanga mu gukina ari abantu babiri, Smoke na Stack, muri filime Sinners.

‎Mu bandi bahawe ibihembo muri Believe That Awards 2026 harimo IShowSpeed Uwashimishije abantu cyane mu bakora ibiganiro n'amashusho ku mbuga nkoranyambaga, Jaden McDaniels Umukinnyi wa Minnesota Timberwolves, wegukanye igihembo cya ‘Stood on Bidness, LaMelo Ball Wahawe igihembo cya ‘Bring Ya Ass’.

Coco Gauff Umukinnyi wa tennis wegukanye igihembo cya ‘Beauty and the Best — Outstanding On/Off Field Performance, Umuraperi 50 Cent wahawe igihembo cy'ishimwe ry'ibikorwa by'indashyikirwa yakoze mu gihe kirekire, kizwi nka ‘Lifetime Achievement Award’.

Umuhanzi Justin Bieber yegukanye igihembo cya ‘White Boy of the Year’

Ibi bihembo byateguwe ku nshuro ya kabiri na Anthony Edwards, umukinnyi wa Minnesota Timberwolves

Umuraperi 50 Cent wahawe igihembo Achievement Award


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...