Justin Bieber n'umugore we bibarutse imfura nyuma y'imyaka 6 barushinze

Hanze - 24/08/2024 1:18 PM
Share:

Umwanditsi:

Justin Bieber n'umugore we bibarutse imfura nyuma y'imyaka 6 barushinze

Ubu ibyishimo ni byose mu muryango w'icyamamare Justin Bieber n'umugore we, Hailey Bieber bibarutse imfura.

Nyuma y'imyaka 6 barushinze, inkuru nziza yatashye mu muryango w'umuhanzi rurangirwa w'umunya-Canada Justin Bieber.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, uyu muhanzi yahishuye ko we n'umufasha we Hailey Bieber bibarutse imfura y'umuhungu.

Uyu mwana uje wari utegerejwe cyane, bamwise Jack Blues Beiber. 

Amakuru y'uko aba bombi bitegura kwibaruka, bayatangaje bwa mbere ubwo basezeranaga ku nshuro ya kabiri  muri Gicurasi uyu mwaka, nyuma y'igihe bivugwa ko batameranye neza.

Kuva mu 2023 ni kenshi byagiye bitangazwa ko mu rugo rw’icyamamare Justin Bieber n’umugore we w’umunyamideli Hailey Baldwin batabanye neza, ndetse byanavugwaga ko baba bari mu nzira ya gatanya. 

Ubwo batangazaga ko basezeranye bwa kabiri byabaye nk'ababinyomoza bagaragaza  ko batangiye iby’urukundo rwabo bundi bushya, ariko n'ubundi biba iby'ubusa kuko na nyuma yaho inkuru z'umutekano mucye muri uru rugo zakomeje kumvikana mu itangazamakuru.

Gusezerana kubana akaramata bwa Kabiri bizwi nka ‘Vow’s Renewal’ mu ndimi z’amahanga bikaba bikorwa na ‘Couples’ ziyunze mu gihe zari zigiye gutandukana. Ibi rero nibyo Justin Bieber n’umugore we bakoze banasangiza amafoto yabo muri uyu muhango kuri Instagram.

Justin Bieber w’imyaka 30 n’umugore we Hailey Baldwin w’imyaka 27 bibarutse imfura yabo nyuma y’imyaka itandatu ishize barushinze. Ibi bije bisa nk’igisubizo ku bafana b’uyu muhanzi bahoraga bamubaza igihe azabyarira.

Justin Bieber na Baldwin usanzwe akora akazi ko kumurika imideli batangiye gukundana mu 2016, nyuma ariko baza gutandukana. Aba bombi bongeye gusubukura iby’urukundo rwabo mu 2018, ndetse Justin ahita yambika impeta umukunzi we amusaba kuzamubera umugore. Muri uwo mwaka ni nabwo byemejwe ko basezeranye ku nshuro ya mbere.

Justin Bieber n'umugore we bibarutse imfura 


Babonye umwana nyuma y'imyaka 6 barushinze 




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...