Juno Kizigenza yubahirije ibyo Minisitiri Bizimana yamusabye

Imyidagaduro - 07/02/2026 5:50 PM
Share:

Umwanditsi:

Juno Kizigenza yubahirije ibyo Minisitiri Bizimana yamusabye

Umuhanzi Juno Kizigenza yatangaje ko yamaze gukura mu tubyiniriro twe (a.k.a) izina rya ‘Rutwitsi’, ashyira mu bikorwa ubusabe bwa Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène.

Iki cyemezo Juno Kizigenza yagifashe nyuma yo kubona ubutumwa Minisitiri Bizimana yashyize ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), amusaba gukura iryo zina mu byo yifashisha mu buhanzi bwe, hashingiwe ku mateka n’icyo iryo jambo risobanura mu mateka y’u Rwanda.

InyaRwanda yamenye ko uyu muhanzi atatinze gushyira mu bikorwa ubu busabe, aho yahise atangaza ko iryo zina ritakiri mu tubyiniriro twe kandi ko atazongera kurikoresha mu bikorwa bye by’ubuhanzi.

Umujyanama wa Juno Kizigenza, Nando, yabwiye InyaRwanda ko indirimbo zose uyu muhanzi azasohora mu gihe kiri imbere zizaba zidafite ijambo ‘Rutwitsi’, ashimangira ko Juno Kizigenza yiyemeje kubahiriza ubusabe bwa Minisitiri no kwirinda amagambo ashobora gutera impaka cyangwa gusubiza inyuma ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ibi bibaye mu gihe hari impaka zari zimaze iminsi zivuka ku ikoreshwa ry’iryo zina, aho bamwe bagaragazaga ko ridakwiye gukoreshwa mu rwego rw’imyidagaduro bitewe n’amateka arikomokaho.

Mu muziki wo mu Rwanda no hirya no hino ku Isi, gukoresha izina ry’utubyiniriro (a.k.a – Also Known As) ni umwe mu mwihariko abahanzi bakunze guhitamo mu rwego rwo kwiyubakira ishusho, gutandukana n’abandi, no kwiyegereza abafana babo. Icyakora, si buri zina ryose riba rikwiriye gukoreshwa hatitawe ku mateka n’igisobanuro rifite muri sosiyete.

‘Rutwitsi muzi’ ni izina Juno Kizigenza yakunze kwifashisha cyane, aho mu ndirimbo ze nyinshi atangiza igihangano cye aririmba ati: “Rutwitsi muzi.” Ibi byatumye bamwe mu bafana baryiyumvamo nk’ikimenyetso cy’umwihariko we mu muziki.

Juno Kizigenza yagaragaje ko yamaze gukura ‘Rutwitsi’ mu mazina asanzwe akoresha mu buhanzi bwe

 

Ubutumwa Juno Kizigenza yatambukije kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Gashyantare 2026, bugaragaza ko yatangiye urugendo rwo gukora indirimbo zitumvikanamo ijambo ‘Rutwitsi'

Minisitiri Bizimana yasabye Juno Kizigenza kureka gukoresha izina 'Rutwitsi' mu mazina asanzwe akoresha mu buhanzi bwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...