Kuwa Gatandatu tariki
26 Nyakanga 2025, ibihumbi by’abaturage bo mu Karere ka Ngoma n’ahandi bahuriye
ku Kibuga cy’Umupira cya Cathédrale ya Kibungo, ahagiye kubera igitaramo cya
MTN Iwacu Muzika Festival 2025. Abahanzi barimo King James, Riderman, Bull
Dogg, Nel Ngabo, Juno Kizigenza na Ariel Wayz bagiye gutaramira abitabiriye.
Umuraperi Bushali
yatunguranye muri MTN Iwacu Muzika Festival 2025, i Ngoma, yishimirwa bikomeye
n’abakunzi be bamuherukaga umwaka ushize muri ibi bitaramo.
Bushali utari mu
bahanzi barindwi bari kuzenguruka muri ibi bitaramo, yagiye ku rubyiniro ubwo
Juno Kizigenza yarimo aririmba indirimbo ‘Kurura’ bahuriyemo. Aba bombi
bayiririmbye bashyira mu bicu ibihumbi by’abakunzi b’umuziki bari ku Kibuga
cy’Umupira cya Cathédrale ya Kibungo.
Yavuze ku mpamvu yahisemo gufatanya n'umuraperi Bushali ku rubyiniro, avuga ko atari we gusa ahubwo azakomeza gutunguza abakunzi be abandi bahanzi basanzwe bafitanye imikoranire muri ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika.
Ati: "Twari dufitanye gahunda hano Ngoma kuko yari ahafite n'akazi, ikindi indirimbo twarayikoranye, ni umuvandimwe wanjye."
Juno Kizigenza yashimishijwe bikomeye n'urugwiro yakiranywe n'abakunzi b'umuziki bakurikiye Igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2025 mu Karere ka Ngoma. Ati: "Ni cyo gitaramo cya mbere nkoze."
MTN Iwacu Muzika Festival 2025 yatangiye ku wa 5 Nyakanga mu Karere ka Musanze, ikomereza i Gicumbi (12 Nyakanga), Nyagatare (19 Nyakanga). Kuri ubu, hari hatahiwe Ngoma (26 Nyakanga), hakaba hazakurikiraho Huye (2 Kanama), Rusizi (9 Kanama), maze isorezwe i Rubavu tariki 16 Kanama 2025.
Ni urugendo ruba rufite intego yo kugeza umuziki ku banyarwanda bose, aho batuye, no guha abahanzi amahirwe yo kwegera abafana babo.
Bushali yatunguranye asanga Juno Kizigenza ku rubyiniro i Ngoma mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika
Batanze ibyishimo bihambaye bifashishije indirimbo bakoranye
Juno yishimiye cyane gutaramira i Ngoma kuko we n'umuryango bigeze kuhatura
REBA UKO BYARI BIMEZE I NGOMA
REBA INDIRIMBO 'KURURA' YAHUJE BUSHALI NA JUNO KIZIGENZA