Iki gitaramo cyari cyatewe inkunga
na SKOL binyuze mu kinyobwa cya Skol Malt, kibera muri BK Arena ku mugoroba wo
ku wa Gatanu, tariki 5 Ukuboza 2025.
Akigera ku rubyiniro, Juno Kizigenza
yahise asezeranya abafana ko umwaka wa 2026 uzatangirana album nshya, ikurikiye
‘Yaraje’ yaherukaga gusohora. Ati: “Mbafitiye amakuru meza, tuzatangira umwaka
mushya na album nshya. Muriteguye?”
Juno yaririmbye zimwe mu ndirimbo
ze zakunzwe zirimo ‘Jaja’, ‘Birenze’, ‘Shenge’, ‘Igitangaza’, ‘Yaraje’ na
‘Kurura’.
Mu buryo butatunguranye ku bari mu
gitaramo, Juno Kizigenza yahamagaye Ariel Wayz ubwo yari ageze ku ndirimbo yabo
‘Away’. Yahise ateguza abafana asaba urusaku rwinshi kuri uyu muhanzikazi
bahoze bakundana.
Ariel akigera ku rubyiniro, bahise
baririmbana iyi ndirimbo nk’uko byari mu bihe byabo byiza. Abafana na bo babatiza
imbaraga, basubiramo amagambo y’indirimbo, maze ikirere kirushaho gushyuha.
Byaje kurangira aba bombi
basomanye, ibintu byatumye abantu benshi bagarura mu bitekerezo urugendo
rw’umubano wabo watangiye kuzamo agatotsi mu 2021.
Nyuma y’igitaramo, mu kiganiro
cyihariye yagiranye na InyaRwanda.com, Juno yavuze ko gusomana na Ariel Wayz bitari
ibintu byateguwe cyangwa bifite icyo bisobanura kirenze uko byagaragaye. Ati:
“Bivuze ko nishimye, ntakindi. Tuba tugomba kwemeza.”
Yavuze ko yabikoze nk’umuhanzi
wishimira umwanya ndetse uko abafana bari bamwakiriye muri BK Arena.
Mu myaka mike ishize, Ariel Wayz
yakoze urugendo rutangaje mu muziki nyarwanda, yerekana impano ye mu majwi
ndetse no mu mikorere itandukanye.
Nubwo we na Juno batandukanye mu
rukundo rugikura, indirimbo ‘Away’ n’izindi nzozi z’ubuhanzi bakoranye zagiye
zisigara nk’igice cy’amateka yabo.
Nyuma y’uko umubano wabo utangiye
kuzamo ibibazo mu Ukuboza 2021, bombi bakomeje gukura mu buhanzi bwabo ariko
indirimbo bahuriyemo ikomeza gufata umwanya wihariye mu mitima y’abakunzi babo.
Gusomana kwabo ku rubyiniro byasize
benshi bibaza niba ari ishusho y’amarangamutima yasubiyeho cyangwa se ari
igikorwa cy’umuziki cyakozwe mu mwanya wo kwishimira igitaramo.
Uretse ibi byaranze ijoro,
igitaramo cya Davido cyaranzwe n’ubwitabire buri hejuru, imiririmbire
y’ikirenga n’uduce twinshi twatuma 5 Ukuboza 2025 izahora yibukwa mu muziki w’u
Rwanda.





Umuseke w’ijoro waje kurangira basomanye—umwanya wakongeje uruvange rw’ibyiyumvo mu gitaramo cya Davido

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA JUNO KIZIGENZA
AMAFOTO: The New Times
VIDEO: Dox Visual/InyaRwanda.com
